Home Ubuzima bw'Abahanzi Tanzaniya:Menya byinshi ku muhanzikazi Christina Shusho w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana(Soma birambuye)

Tanzaniya:Menya byinshi ku muhanzikazi Christina Shusho w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Christina Shusho ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.Yavukiye mu buzima buciriritse I Kigoma,yaje gukizwa aba mu muryango wa gikiristo,nuko aba umukozi ukora isuku yo mu rusengero.

Urubuga rwa informationcradle rugaragaza ko igihe yabaga ku rusengero yaje kugira amahirwe yo kwinjira muri Korali,aho yashoboye kugaragariza impano ye.

Mu myaka mike aba muri korali,Christina yafashe umwanzuro wo gukora indirimbo ye bwite muri studiyo.Umuzingo we w’indirimbo(Album)wa mbere yise “Kitu gani kinitenge na upendo wa Bwana”yatumye arushaho kugira icyizere cy’ijwi rye ryari ryiza.

Yaje gukurikizaho indirimbo zitwa” Unikumbuke and Nipe Macho”.Izi ndirimbo zatumye aba ikirangirire muri Tanzaniya no muri Afurika y’iburasirazuba.Christina Shusho yashakanye n’umugabo witwa John w’umuvugabutumwa I Dar es Salam bakaba bafitanye abana batatu,abakobwa babiri n’umuhungu.

Christina Shusho afite indirimbo nyinshi zihimbaza Imana ,ariko zimwe muzo yaririmbye harimo nka Unikumbuke,Nipe macho,Mtetezi wangu, Wa kuabudiwa,Adam,Bwana umenicunguza,Mshukuru Bwana, Wewe ni Mungu,Nataka Nikae,Nataka Nimjue,Thamani Ya Wokovu,Hapo mwanzo,Ebenezer,Nitayainua Macho,Mimi ni mali ya Bwana nizindi.

Uyu muhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Christina Shusho ubu afite indirimbo 34.Gusa intumbero ye ngo si ukuba umunyamuziki mwiza gusa ahubwo ni n’umunyamideli akaba anafite n’ikigo cy’abakora uwo mwuga

You may also like

Leave a Comment