Home Mu Mahanga Tanzaniya:Menya ubuzima bw’umuhanzikazi Rose Muhando uririmba indirimbo zihimbaza Imana(Soma birambuye)

Tanzaniya:Menya ubuzima bw’umuhanzikazi Rose Muhando uririmba indirimbo zihimbaza Imana(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi Rose Muhando yamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana binatuma bamwita Nyina w’umwamikazi w’indirimbo zahimbiwe Imana muri Afurika.Yatangiriye umurimo w’uburirimbyi muri korali ya Dodoma’s Saint Mary yo mu itorero ry’abangilikani.

Urubuga rwa informationcradle ruvuga ko uyu muhanzikazi yavutse mu mwaka wa 1976 mu karere ka Kilosa,mu gihugu cya Tanzaniya.Nyuma yo kubatizwa uyu muhanzikazi yagiye mu itorero ry’abangilikani ry’I Dodoma mu mwaka wa 2003,aho yakoranye umuzingo w’indirimbo na korali ya Saint Mary.

Muri iyo myaka,afashijwe n’umuterankunga Nathan Wami yakoze Umuzingo we w’indirimbo wa mbere(Album).Mu mwaka wa 2011, Rose Muhando yasinyanye amasezerano na kampani ya Sony music,iryo sinya ribera mu nama y’itangazamakuru i Dar es Salam muri Tanzaniya.

Umuhanzikazi Rose Muhando yaririmbye indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane muri Tanzaniya ,Afrika ndetse n’ahandi harimo nka Yesu nakupenda,Nakuuliza Shetani,Mwambieni Mungu,Nakaza mwendo,Wololo n’izindi.

Nubwo uyu muhanzi yasohoye indirimbo nyinshi zihimbaza Imana ariko ntibibujije ko hari benshi bagenda bakemanga ubuhanzi bwe ko bwaba butagamije guhimbaza Imana by’ukuri.

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment