Home Amakuru y'ibanze Tuba dufite umubare runaka tuba twumva ko bakizwa mu mwaka-Itsinda rya True Promises Ministries.

Tuba dufite umubare runaka tuba twumva ko bakizwa mu mwaka-Itsinda rya True Promises Ministries.

by Nelson Mucyo
0 comment

Itsinda rya True Promises Ministries ryatangaje ko mu ibwirizabutumwa ryabo baba bafite umubare runaka baba bifuza ko bakwakira agakiza mu mwaka ariko ko ubu ntaho barageza kuko bakiri mu kwezi kwa Nyakanga.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Nyakanga 2019,akaba kandi ari no mu gihe bari kwitegura igiterane bafite mu kwezi gutaha kwa Kanama taliki ya 11/ 2019 kikazabera I Rusororo.

Aganira n’Isezerano.com,umunyamabanga w’Itsinda rya True Promises Ministries Bwana Ndahiriwe Mandela yavuze ko mu ntego zabo habamo ibwirizabutumwa bwiza aho babwiriza abantu batandukanye bagakizwa.

Yagize ati:”Mu ibwirizabutumwa tubwiriza abantu bagakizwa.Tujya kuririmba,tukabwiriza indaya ,abantu baba ku mihanda n’abandi.Mu ibwirizabutumwa tuba dufite umubare runaka tuba twumva ko bakizwa mu mwaka,ubu rero turacyari hagati,ntaho turageza kuko turacyari mu kwezi kwa karindwi”.

“Ubu turi mu gihembwe cya kabiri cya True promises, ibyo twari dufitemo nko kubwiriza ku mihanda,kubwiriza mu cyaro  twagiye tubikora kandi abantu benshi bagiye bakizwa”.

True Promises Ministries ni itsinda ry’abantu baramya bakanahimbaza Imana,abayigize bakaba baturuka mu matorero atandukanye ariko bose bakaba bizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza.Ubu bakaba bagera ku baririmbyi 120.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment