Home Mu Mahanga N’iby’ingenzi gufata Yerusalemu nk’umutungo uhuriweho n’amadini atatu yemera Imana Imwe –Papa François n’Umwami wa Maroc.

N’iby’ingenzi gufata Yerusalemu nk’umutungo uhuriweho n’amadini atatu yemera Imana Imwe –Papa François n’Umwami wa Maroc.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Nyirubutungane  Papa François yagiriye mu gihugu cya Maroc,Papa yahuye n’umwami wa Maroc Muhamadi wa VI bavuga ko umujyi mutagatifu wa Yerusalemu ukwiye gufatwa nk’umutungo w’amadini menshi.

Ibi byatangajwe ku italiki ya 30 Werurwe 2019,bitewe n’amakimbirane ari hagati y’abanyayisiraheli n’abaturage bo mu gihugu cya Palestine, abanyayisiraheli bakaba bafata Yerusalemu nk’umurwa wabo,hakaba hari n’ibihugu byatangaje ko byimuriye ambassade zabyo na Isiraheli i Yerusalem.

Ikinyamakuru cya Evangeliques cyatangaje ijambo ryavuzwe n’aba banyacyubahiro, bagaragaza uko babyumva ku birebana n’uyu mujyi mutagatifu amadini agera kuri atatu afata nk’ingenzi mu myemerere yayo.

Bati :”Dutekereza ko ari iby’ingenzi gufata umujyi mutagatifu nk’umutungo rusange wa muntu,n’abemera b’amadini atatu yemera Imana imwe,ni ahantu h’ihuriro ,hakaba n’ikimenyetso cy’amahoro.Turifuza ko mu mujyi mutagatifu habamo ubwigenge bwuzuye ku bemera bo mumadini atatu,yose agasengera i Yerusalemu”.

Uru ruzinduko Nyirubutungane Papa François yakoreye mu gihugu cya Maroc rwabaye amahirwe yo kuvuga ku mibereho y’abakiristo muri iki gihugu .Umwami wa Maroke Mohamadi wa VI yabivuzeho.

Ati :”Nk’umuyobozi w’abemera,sinavuga ku butaka bw’abayisilamu nkaho aribo babutuyeho gusa,ndashaka  n’ubwigenge mu mikorere y’amadini.Ndinze  abayuda b’abanyamaroke n’abakiristu bakomoka mu bindi bihugu baba muri Maroke”.

Imiryango itabogamiye kuri Maroc ifasha abakiristo batotezwa, bibukije ko abakiristo bakijijwe bavuye muri Isilamu batotezwa cyane muri kino gihugu.Maroke iri ku mwanya wa 35 ku rwego rw’isi mu gutoteza abakiristo.

Itegeko rya 220 ryo mu mategeko ahana ya Maroke rihanisha amezi 6 kugeza ku myaka 3 y’igifungo hageretseho n’ihazabu(amande) ku muntu wese utatira ukwemera kwa kiyisilamu.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment