Home Ubuzima U Rwanda ruri mu bihugu 10 muri Afrika aho umuntu atanga amaraso nta kiguzi ategereje-Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC)

U Rwanda ruri mu bihugu 10 muri Afrika aho umuntu atanga amaraso nta kiguzi ategereje-Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiratangaza ko u Rwanda ruza mu bihugu 10 muri Afrika aho umuntu atanga amaraso nta kiguzi ategereje akanayahabwa ku buntu adatanze ikiguzi na mba.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri mu nama iki Kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri RBC i Remera,ni mu gihe kandi ku wa gatanu taliki ya 14 Kamena 2019 ari umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso ukaba uzizihirizwa  mu Rwanda ku rwego rw’isi.

Mu kiganiro umuyobozi w’iki kigo Prof. Condo Jeanine yahaye abanyamakuru  yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kigeze ahantu hashimishije ku buryo 100% by’abantu batanga amaraso bayatanga ku buntu.

Yagize ati:”mu Rwanda tugeze ahantu hashimishije ku buryo 100% by’abantu batanga amaraso bayatanga ku buntu nta kiguzi bahawe.Ibindi bihugu bigira ibibazo by’abatanga amaraso ku buntu ariko mu Rwanda abantu iyo igihe cyabo cyo gutanga amaraso kigeze bizana kuyatanga ntawe ubibahase”.

Umuyobozi w’ikigoRBC Madamu Condo Jeanine

“Abadamu babyara nibo bakunze cyane gukenera amaraso ariko tugira n’ikibazo cya Malariya kuko umuntu wese wayirwaye ntaze kwa muganga kare ashobora kugira ikibazo cyo kubura amaraso,abakomeretse nabo barayakenera.Gahunda yacu rero itanga amaraso ku buntu n’abayatanga nabo bakayatangira ubuntu”.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso muri iki kigo Dr Gatare Swaibu nawe yavuze ku bijyanye n’imbaraga zikoreshwa kugirango abatanga amaraso babe baza kuyatanga bizanye binatuma u Rwanda ruza mu bihugu 10 aho abantu batanga amaraso nta kiguzi.

Ati:”U Rwanda ruza mu bihugu 10 muri Afrika aho abantu batanga amaraso nta kiguzi bategereje,ibi biterwa nuko twubakira k’umuco nyarwanda ubamo gufasha no gufatanya ku buryo abanyarwanda bitabira gufasha ku bwinshi”.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso muri RBC Dr Gatare Swaibu

“Twebwe mu Rwanda politike y’igihugu ni uko umuntu atanga amaraso nta kiguzi n’uyahawe akayahabwa ku buntu,gusa dukoresha itangazamakuru,umuganda tukanagenda mu bigo  hirya no hino tubakangurira gutanga amaraso tukanababwira ibyiza byo kuyatanga”.

Umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso  muri uyu mwaka uzabera hano I Kigali muri Convention Center.Ishami ry,umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima OMS rikaba rifata igihugu kimwe kiwakira mu rwego rw’isi,uyu mwaka rero uzabera mu Rwanda akaba ari no ku nshuro ya kabiri mu mateka Afrika igiye kuwakira.

 

You may also like

Leave a Comment