Home Mu Mahanga Ubudage:Umusilamukazi Azza Karam yatorewe kuyobora umuryango w’amadini uharanira amahoro ku isi.

Ubudage:Umusilamukazi Azza Karam yatorewe kuyobora umuryango w’amadini uharanira amahoro ku isi.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umusilamukazi Azza Karam ufite inkomoko mu gihugu cya Misiri yatorarewe kuyobora umuryango mpuzamahanga w’amadini uharanira amahoro “Religions pour la paix”,akaba asimbuye kuri uyu mwanya umunyagatolika ufite inkomoko mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Tubikesheje ikinyamakuru cya La Croix, mu nama yabereye i Lundau mu gihugu cy’Ubudage niho Uyu mugore Azam yatorewe kugirango asimbure mugenzi we William F.Vendley wari umaze imyaka 27 ari umunyamabanga mukuru w’uyu muryango.

Muri iyi nama mpuzamahanga yo ku nshuro ya 10 y’uyu muryango washingiwe i Kyoto mu mwaka wa 1970,abagore bemera Imana , cyane cyane abakomoka muri Afurika bafashe ijambo batanga ibitekerezo byabo.

Azza Karam ukomoka mu gihugu cya Misiri ubu atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,uyu muryango ukaba ushaka kwibanda by’umwihariko ku bagore.

 

You may also like

Leave a Comment