Home Mu Mahanga Ubufaransa :Twemera ko igisubizo cy’ibiteye ubwoba kiba mu isengesho no kwizera Yesu Kristo-Itangazo rigenewe abanyamakuru

Ubufaransa :Twemera ko igisubizo cy’ibiteye ubwoba kiba mu isengesho no kwizera Yesu Kristo-Itangazo rigenewe abanyamakuru

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Tubikesheje ikinyamakuru cya Evangeliques.info,uyu mwaka na none ibihumbi by’imbaga y’abakiristo  mu Bufaransa bazakora urugendo ku itariki ya 25 Gicurasi mu rwego rwo guhamya ukwemera kwabo muri Yesu Kristo.

Urwo rugendo rukazabera mu mijyi igera kri itandatu yo muri icyo gihugu.Umujyi wa Lille,uwa Marseille,uwa Metz,uwa Montpellier,uwa Paris ndetse n’uwa Strasbourg niyo mijyi izitabira urwo rugendo.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’abateguye urwo rugendo ryatangaje ko igihugu cy’Ubufaransa cyahuye n,’ibihe bikomeye bitandukanye ndetse na na nubu ariko ko nk’abakiristo bemera ko igisubizo kiba mu gusenga no kwizera Kristo.

“Igihugu cyacu cyabayemo imyivumbaganyo itandukanye ,twe abakiristo  bo mu Bufaransa twumva n’ibiteye ubwoba by’ubu, tukemera ko igisubizo cy’ibihe by’imihangayiko kiba mu isengesho no mu kwizera Yesu Kristo.Ni iby’agaciro gakomeye guhamya bituvuye ku mutima,tunahamiriza abandi muruhame ukwemera kwacu mu mihanda iri mu mijyi yacu”.

Abakiristo bo mu mijyi itandatu bari kwitegura ubu,bashaka uburyo bw’utekano uzaba urinzwemo.Amakuru y’imyiteguro ya buri mujyi wayasanga ku rubuga rwa murandasi rwa Marche pour Jésus.

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment