Home Amakuru y'ibanze Ubukwe k’umuhungu ni gahunda nziza Imana yishimira ariko kubana kw’abahuje ibitsina biganisha mu kurimbuka

Ubukwe k’umuhungu ni gahunda nziza Imana yishimira ariko kubana kw’abahuje ibitsina biganisha mu kurimbuka

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Muri iki gihe tugezemo abantu benshi ntibagitinya kubana cyangwa gusezerana bahuje ibitsina,kandi ibyo tuzi ko Imana ibyanga urunuka!kuko yaremye Adam imuremera n’umufasha umukwiriye ari we Eva.
twibuke neza ko itigeze imuremera umugabo mugenzi we ngo abe ari we babana.
Imana iravuga iti “si byiza ko umugabo aba wenyine,reka muremere umufasha umukwiriye” (itangiriro 2:18).
Kandi nanone ibikorwa by’urukozasoni nk’ibyo Imana byatumye irimbura abantu b’I Sodoma na Gomorah.
Abantu bagomba no kwibuka ko gutandukana kw’abashakanye bihabanye n’ibyo bibiliya itubwira.
Aho Yesu asubiza abafarisayo bari bamubajije niba byemewe kuba umugabo yatandukana n’umugore we ku mpamvu iyo ariyo yose nuko arabasubiza ati “ku bw’iyo mpamvu umugabo azasiga se na nyina abane n’umugore we,bombi bazaba umwe, rero icyo Imana yahuje ntihakagire ugitandukanya (Matayo 19:5-6)

Source: Ibi byavuye mu gitabo cyiswe “can marriage be successful?”

You may also like

Leave a Comment