Home Inyigisho Ubumenyi kuri Bibiliya :Inkomoko yo kugabanya Bibiliya mo ibice n’imirongo ndetse n’igihe byatangiriye-Impuguke mu ijambo ry’Imana(Theology) Samwel Ntibayizi

Ubumenyi kuri Bibiliya :Inkomoko yo kugabanya Bibiliya mo ibice n’imirongo ndetse n’igihe byatangiriye-Impuguke mu ijambo ry’Imana(Theology) Samwel Ntibayizi

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Impuguke muri Tewologiya Bwana Sammwel Ntibayizi yasobanuye byimazeyo inkomoko yo kugabanya bibiliya mo ibice n’imirongo ndetse n’ igihe uyu mushinga watangiriye mu rwego rwo gufasha abasomyi.

Ni mu gihe intumwa n’abakiristo ba mbere bari bazi ibyanditswe, ariko mu gihe cyabo ntibyari bigabanijemo ibice n’imirongo.Kugirango bibiliya igabanywemo ibice n’imirongo byafashe igihe kitari gito.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Isezerano yagiranye na Bwana Samwel Ntibayizi impuguke mu ijambo ry’Imana(Theology),yasobanuye uko uyu mushinga wagenze kugirango tube tubona bibiliya irimo ibice n’imirongo nkuko tuyibona ubu.

Yagize ati :”kugabanya  Bibiliya mo ibice n’imirongo byakorewe kugirango gusoma Bibiliya byorohe.Uyu mushinga watangijwe bwa mbere n’uwitwa  Landfranc  mu mwaka wa 1005 kugeza mu 1089, akaba yari umujyanama w’umwami w’ubwongereza,nyuma akaza kuba Arkiskopi wa Canterburg” .

“Nyuma y’imyaka 150,Umwarimu(Professor) witwa Stephan Langton nawe waje kuba Arkiskopi wa Canterburg yaje kurangiza umurimo wari waratangiwe na mugenzi we  Landfranc  wo gushyiraho  ibice muri Bibiliya.Abahanga bo mu ijambo ry’Imana bishimiye buno buryo cyane maze babuhitamo”.

Bwana Samwel yakomeje anavuga neza uko umwanditsi w’umwami w’ubufaransa Robert Ethienne yashyize  imirongo n’interuro ngufi  muri Bibiliya bikamamazwa maze isi yose ikabishima.

Ati :”Mu mwaka wa 1551,Robert Ethienne yagabanijemo imirongo,byamamajwe i Liyo maze isi yose irabyemera nuko iranabikurikiza.Bityo abahanga bemeza ko uko bibiliya yagabanijwemo biboneye kuko byorohereza abasomyi”.

Igitabo cya Bibiliya ni igitabo cyera kandi cyahumetswe n’Imana.Nubwo byafashe igihe kitari gito kingana n’imyaka 1000 kugirango uyu mushinga wo gushyira muri bibiliya imirongo n’ibice ngo  urangire,amaherezo byagezweho maze abasomyi  bibafasha kuyisoma biboroheye.

 

You may also like

Leave a Comment