Home Mu Rwanda Ubuntu bw’Imana butumye Josiane Mwiseneza aba icyamamare muri Miss Rwanda 2019

Ubuntu bw’Imana butumye Josiane Mwiseneza aba icyamamare muri Miss Rwanda 2019

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mwiseneza Josiane ukomeje gushyigikirwa n’abanyarwanda batari bake mu irushanwa rya Nyampinga yatangaje ko Ubuntu bw’Imana aribwo butumye akundwa n’abantu batari bake bakurikirana Nyampinga 2019.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere y’uko abakobwa bose bagera kuri 20 bagana muri boot camp mu mwiherero,nyuma yo kuvamo hakazatangazwa uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Yagize ati:”kuba abanyarwanda bari kunshyigikira mbyakira neza, kandi abahanzi n’abanyarwanda kuba bari kumvugaho bisobanuye ko ari igitangaza cy’Imana,nta n’ ikindi nakoresheje gusa ni ubushake bw’Imana”.

Miseneza Josiane,Miss Rwanda 2019

Mwiseneza Josiane ubuntu bw’Imana avuga koko buragaragazwa n’umubare utari muto w’abayarwanda bamushyigikiye,harimo n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alvera Mukabaramba uvuga ko ashigikiye umushinga wa Mwiseneza Josiane abicishije kurukuta rwe rwa Twitter.

Ati: “Mwiseneza Josiane afite umushinga mwiza wo kurandura imirire mibi mu bana bato no kubarinda igwingira ahereye  mu karere akomokamo”.

Ku italiki ya 24 z’uku kwezi kwa mbere 2019 nibwo hazamenyekana Nyampinga uhiga abandi kwifotoza neza,uhiga abandi guteza imbere umuco n’uhiga abandi kubana neza na bagenzi be.

Naho ku taliki ya 26 Mutarama hamenyekane Nyampinga w’u Rwanda 2019.Izina Josiane Mwiseneza rikomeje kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga,aho abantu benshi bagaragaza ko ariwe bashyikiye ko yazababera Nyampinga 2019.

Mwiseneza Josiane

You may also like

Leave a Comment