Musenyeri wa contorbéry,Justin Welby arashishikariza abakiristo b’itorero ry’Ubwongereza kwitabira amasengesho azaba ku italiya 30 agamije gusengera iki gihugu kubera gukomeza gusabwa gufata umwanzuro wo kuva mu muryango w’ibihugu by’iburayi ku gihugu cy’ubwongereza.
Nkuko urubuga rwa Evangeliques rubitangaza, uyu musenyeri wa Cantovery Justin Welby,yahamagariye abakiristo be gusenga kuri uyu 30 Werurwe kugirango baganire kandi banasengere ahazaza h’iki gihugu.
Mubyo bazaganiraho hazaba harimo icyo abongereza bakubakiraho kugirango bagire igihugu cyiza ariko bifashishije imirongo yo muri bibiliya n’amasengesho.Ku muyobozi w’itorero ry’abangilikani,kuva mu mu muryango w’ibihugu by’i Burayi ku Bwongereza ni amahirwe yo gutekereza ku bumwe bw’igihugu cyabo.
Ati:”nk’abigishwa ba Yesu Kirisito,twahamagariwe kwerekana urukundo rw’Imana dukundana,tubabarira ndetse tugira ubufatanye.Izo ndangagaciro nizo ubuzima bw’igihugu cyacu bwubakiyeho kuva ibinyejana.Si amateka yacu gusa ahubwo ni nayo mizero nyayo y’ahazaza ku gihugu cy’Ubwongereza “.
Kuva mu muryango w’ibihugu by’i Burayi ku Bwongereza ni cyemezo cyatowe n’abaturage b’Ubwongereza muri Kamarampaka,ariko kugeza ubu ubwongereza bukaba bugenda biguruntege mu kuwuvamo kubera gutinya ingaruka iki cyemezo kizagira ku baturage babo,harimo ubucuruzi,gutakaza uburenganzira bw’urujya n’uruza mu bihugu by’i Burayi n’ibindi