Home Amakuru y'ibanze Uburezi: Bamwe mu barimu bigisha kure y’imiryango yabo, barasaba gufashwa kuyigeraho

Uburezi: Bamwe mu barimu bigisha kure y’imiryango yabo, barasaba gufashwa kuyigeraho

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma Yuko hafashwe ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Corona virus, minisiteri y’uburezi igacyura abanyeshuri biga bacumbikirwa, Abarimu nabo bakorera mu bice bitandukanye barasaba gutekerezwaho kuko bavuga ko Hari abakorera kure y’imiryango yabo bityo ko babonerwa uburyo bwo gutaha, bakayisanga.

Ku wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, nibwo Minisiteri y’uburezi yasohoye itangazo rigaragaza uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazataha bajya mu biruhuko. Iri tangazo ryagaragazaga ko abanyeshuri bazatangira gutaha tariki 01 Nyakanga ndetse bikaba byarubahirijwe, abanyeshuri bakaba barageze iwabo mu miryango.

Gusa nubwo iyo Minisiteri yatekereje ku banyeshuri biga bacumbikirwa, Hari Abarimu bigisha kure y’imiryango yabo basaba ko batekerezwaho bakabonerwa uburyo bwo gusanga imiryango yabo, kuko kuri ubu gutunga imiryango ibiri bitaborohera Kandi Atari igihe cy’amasomo ngo bavuge ko bari kwigisha.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa mbere tariki 05 Nyakanga 2021, bavuze ko bifuza gufashwa kubona imodoka zibageza mu bice bitandukanye  baturukamo kuko kuri ubu bitaborohera kubona uburyo bwo gusanga imiryango yabo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corona virus arimo no kutava mu karere kamwe ujya mukandi.

JeanClaude Munyehirwe ni umwalimu mu mujyi wa Kigali yagize ati” nukuri Minisiteri nidutekerezeho tubone uko dusanga imiryango yacu. Dore nkubu nigisha I Kigali Kandi mfite urugo mu karere ka Ruhango, urumva rero gutunga Ingo ebyiri Kandi tutari gukora ari ingorabahizi.”

Uwineza Esperance Ni umubyeyi w’Abana batatu, wigisha mu karere ka Rubavu avuga ko nawe yabuze uko asanga umuryango we uherereye mu karere ka Musanze kubera gahunda ya guma mu karere bityo akaba yibaza uko abana be bazabaho batabona Mama wabo, Kandi nari basanzwe bamubona buri mpera y’icyumweru.

Ati” mfite Abana batatu ariko Bari kumwe n’umutware. Ubusanzwe natahaga muri wikendi nkajya kwita ku mshingano z’urugo ariko ubu ndibaza uko nzagerayo kubera gahunda ya guma mu karere Kandi tukaba tutari no mugihe cyo kwigisha. Mbese Minisiteri idutekerezeho turebe uko twabonerwa imodoka ziducyura.”

Usibye aba baganiriye n’ikinyamakuru ISEEZERANO, Hari n’abanyujije ubutumwa kuri Twitter basaba gufashwa gusanga imiryango yabo aho iri mu nice bitandukanye by’igihugu.

Uwitwa Bizimana Aimable yanditse ati” mwiriwe Minisiteri? Twe abarezi dukorera kure y’ingo zacu tuzataha dute? Nyabuna nimudufashe, mbaye mbashimiye!”

Yifashishije urukuta rwa Twitter, Minisiteri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yasubije iki kibazo cy’aba barezi agira ati” mwiriwe neza? Mumenyeshe inzego zishinzwe uburezi mu mirenge mukoreramo, hashyirweho uburyo buzabafasha kugera mu miryango yanyu.”

Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya.

Nubwo Minisitiri yasubije iki kibazo muri ubu buryo, hari Abalimu bavuga ko icyaba igisubizo kirambye ari uko hajya hashyirwaho uburyo nabo bazajya bataha binyuze mu itangazo nkuko bikorwa ku banyeshuri by’umwihariko mu bihe nkibi bidasanzwe, cyane ko ntawe uba warihitiyemo aho agomba gukorera kuko ngo abenshi boherezwa na leta muri ibyo bigo bya kure.

Abarimu barasaba gufashwa kubona uko bataha.

You may also like

Leave a Comment