Home Amakuru y'ibanze Uburezi-Nigeria: Uwagendanaga icyapa asaba akazi, yakabonye

Uburezi-Nigeria: Uwagendanaga icyapa asaba akazi, yakabonye

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria warumaze iminsi agendana icyapa gikozwe mu gikarito, asaba akazi kuko yari amaze kurangiza amasomo y’ibijyanye n’amasoko no kwamamaza, kuri ubu yamaze kukabona.

Praise Atakele  ni umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu itumanaho no kwamamaza  akaba yagaragaye yishimye, nyuma yo kuzenguruka mu muhanda afite icyapa arangisha ahaba hari akazi ngo agahabwe.

Mu kwezi kwa gatatu 2021 Atakele yaratinyutse afata igikarito akoramo icyapa cyanditseho ko akeneye akazi. ibi yabikoze bitewe nuko yari amaze igihe atagira akazi Kandi yari yarize afite n’impamyabumenyi y’ikirenga. Ku itariki 20 z’ukwezi kwa kane 2021 nibwo Atakele yasohoye amafoto ye yicaye mu biro yishimye agaragaza ko yabonye akazi , gusa ntiyatangaje aho yaba akorera.

Amakuru dukesha  Legit avugako nyuma y’uko amafoto ya Atakele asakaye  kumbuga nkoranyambaga, ibigo byinshi byatangiye kumwegera.

Atakele abinyujije k’urukuta rwa Twitter, yashimiye Imana  anasabira umugisha,abantu bose bagaragaje ifoto ye ndetse ashimira umuntu wese waba waragize uruhare mu kumumenyekanisha bikaba byaratumye abona akazi.

Yagize ati”Ndashaka kuvuga byinshi, gusa ndashimira Imana, ihe umugisha abantu bose bashyize ifoto yanjye kuri Twitter bakajya babimenyesha ababasha kumpa akazi, bashyize inkuru yanjye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no ku masosiyete yangezeho. Mwarakoze ku bw’umutima witanga. Amakuru meza, amaherezo nabonye akazi!”

Ikibazo cyo kubura akazi muri iki gihugu gikomeje kwiyongera dore ko kiri mu bihugu bituwe n’abaturage benshi, kugeza ubwo abantu basigaye basoza kwiga bakabura akazi, bamwe muri bo abashiritse isoni n’ubwoba bagahitamo gufata ibyapa bakajya ku mihanda bafite amatangazo arangisha akazi. Ibi bikunda kuba cyane ku gitsina gore, kandi abatinyutse bagakoresha ubu buryo bakunze guhita bakabona.

Yari amaze igihe agendana icyapa gisaba akazi

You may also like

Leave a Comment