Home Amakuru y'ibanze Uburyarya , urwangano, munyangire , muri” Gospel” yo mu Rwanda kimwe mubitumye impano zipfukiranwa

Uburyarya , urwangano, munyangire , muri” Gospel” yo mu Rwanda kimwe mubitumye impano zipfukiranwa

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Iterambere ryatumye habaho insengero nyinshi zitandukanye, amatsinda, korari, hagenda havuka n’abahanzi benshi ku giti cyabo. Ibyo kandi ni nako Imana yahaye umugisha igihugu cyacu tugira umutekano ndetse n’ubuyobozi bwiza bityo abantu bafunguka amaso batangiza ibitangazamakuru bitandukanye.

Muri ibyo bitangazamakuru bagashyiraho amasaha baharira ibikorwa bijyanye n’iyobokamana, bityo muri ibyo biganiro bagaha umwanya abafite indirimbo, ibitaramo, ugasanga harimo kuzuzanya.

Nyamara nubwo ibyo byose byagezweho, bimaze kugaragara ko icyari ivugabutumwa ryiza kuri bamwe ryajemo ihangana, uburyarya na munyangire  gusa bidakuyeho ko hari abakomeje umurongo mwiza.

Ni kenshi cyane humvikana amajwi y’ abantu bavuga ko imibanire y’abantu babarizwa muri za Minisiteri zitandukanye z’ivugabutumwa, bavuga ko babanye mu buryo bw’ uburyarya utatinya kuvuga ko ari nka wa mugani ngo “utazi ubwenge ashima ubwe.”

Ubundi mu gihugu cyacu, ivugabutumwa akenshi usanga rishingiye ku nsengero, abahanzi, ndetse n’abanyamakuru bakora ibiganiro by’iyobokamana. Gusa nanone iyo wegereye umwe ku wundi ubatunze Recorder, bemeza ko bose bakorera umwami umwe, kandi ko nta kibazo bafitanye, ariko wamara kuyifunga buri wese agatangira kukubwira ko atiyumvamo kanaka.

Nkuko bamwe mubanyamakuru batangarije ibitangazamakuru by’isezerano, mu magambo yabo bashinja bamwe mu bahanzi ko basuzugura abanyamakuru bakora mu biganiro by’iyobokamana hamwe n’abandika kuri murandasi , kandi ko abahanzi bitwa ko bamaze igihe mu muziki w’iyobokamana basuzugura bimwe mu bitangazamakuru mu gihe batumiwe, no kwica isaa ha y’ikiganiro , bakomeje bagaragaza ko iki ari ikibazo cy’ingutu mu gihe kitakemuka ko byaba ari ikintu gikomeye. ariko bateganya gukora ibitaramo runaka ugasanga bifuza ubufasha bwabyo.

Nyamara ibitaramo byarangira wahamagara wamuhanzi ngo aze abwire abaturage ibyavuye mu bitaramo baba bakoze , bakanga kuboneka .

Byaba bibabaje uramutse wimye mwene wanyu ibyo kurya ukabijugunyira inyoni , bishatse kuvuga ko bibabaje kubona umuhanzi  ubarizwa mubijyanye niyobokamana ashobora kwanga kwitabira ubutumire bw’uwo bahuje ubutumwa nyamara nta mpamvu. Ntaho byaba bitaniye n’uwo Umwami yahaye amata yarangiza akamukamira mukitoze

Ku rundi ruhande ugasanga bamwe mu bahanzi nabo bashinja abanyamakuru kudakizwa no kubibasira, ndetse no kuba batabafasha kubera ko hari ibyo abanyamakuru baba basaba abahanzi badafite, bityo hakazamo agatotsi.

Mu kubaka iyi nkuru dushingiye ku bibazo bigaragara mu bikorwa by’iyobokamana ariko cyane cyane twibanze ku ruhande rw’abanyamakuru babarizwa mu gice cy’iyobokamana, n’abahanzi bakora uyu muziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ikinyamakuru  isezerano.com cyakomye  urusyo ikoma  n’ingasire tureba ku mpande zombi. Urugero twatanga nk’umuhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda Islael Mbonyi.

Uyu musore ukunzwe kugarukwaho cyane n’abanyamakuru ko ari indyarya cyane kandi akaba anasuzugura, gusa sinabo gusa kuko akenshi n’abategura ibikorwa by’ivugabutumwa bakunze kuvuga ko ku mubona bisaba kumena banki (Bank).

Uyu musore wigeze kuba Shushu (Chouchou) w’abanyamakuru cyane mu gihe yari hanze ari kwiga, agashyira hanze indirimbo ze zigasamirwa hejuru, zigacurangwa kakahava, kandi nta ruhare rwo kuzimenyekanisha yagize.

Abanyamakuru bamwe na bamwe bamushinja kuba yitaba telephone mwamara kuvugana ya kumva ko hari ibyo umubaza cyangwa ushaka kumutumira, akagira ati “Allo Allo Allo, ntabwo nkumva neza” wakongera kumuhamagara ugasanga yayiriye urwara. Urugero twatanga rugaragaza imibanire ye n’abanyamakuru bakora ibiganiro by’iyobokamana, ni inkuru yanditswe n’ikinyamakuru “www.Impinga.com” yasohotse taliki 28/11/2019 ivuga iti “Umuhanzi Israel Mbonyi aravugwaho amabi 8. Muri iyo nkuru hagaragara ko mu kiganiro yatanze kuri You tube tariki 4 Gicurasi 2019, ko yakoresheje amagambo avuga ko yifunga yiyemera kandi ko hari abo arya sini abishaka (seen) bivuze kwandikirwa n’umuntu ariko ntumusubize ku bwende.

Iyi nkuru mwateguriwe n’isezerano.com  igamije kubaka iki gice cy’iyobokamana, twagerageje kwifashisha abantu batandukanye hari bamwe bifuje kutubwira amazina yabo, abandi bifuza ko atajya ahagaragara, kandi ni uburengazira bwabo.

Abandi batubwiye ko harimo byinshi cyane, ariko ko badashaka kwiteranya kuko ngo bazi urwango bakwangwa n’abantu benshi.

Umuhanzi ati iki?

Bavuga ko abanyamakuru bakora ibiganiro by’iyobokamana hamwe n’abandika ko bakwiriye kuzamura impano z’abahanzi aho gucuranga indirimbo zimwe na zimwe z’abahanzi, kandi ko bakwiye gukuraho ikintu cyitwa “munyangire” ahubwo bakumva indirimbo ari nziza bakayandikaho cyangwa bakayicuranga.

Umuhanzi utifuje ko izina rye rijya hanze kandi akaba yadusabye ko twakora ikiganiro mu buryo bw’inyandiko twahisemo kumuha izina rya “Wibabara Rosine”  yagize ati “Kubera ibyo bibazo byabamwe mu bahanzi baba bamaze kuba ibyamamare bakumva haraho bageze ku buryo batazongera gukenera abanyamakuru bamwe na bamwe bakora ibyo biganiro by’iyobokamana, bituma impano zikizamuka zipfukiranwa, kuko wa munyamakuru aba atekereza ko niyo yakongera gufasha undi bitakuraho ko nawe azamushingana ijosi mu gihe azaba amaze kuba uwo ariwe.

Akomeza avuga ko hagati yabo ubwabo harimo uruntu runtu, nabo bafite ikibazo nk’abahanzi, kuko hari uwo usaba ko yagufasha mu gakorana indirimbo akaguca amafaranga atagira ingano.

Rosine yabivuze muri aya magambo “ntabwo ari bose babikora ariko rwose hari umwe nabikojeje ambwira ko najya kureba Manager, mvugishije ushinzwe ibikorwa bye yambwiye ko nzana miliyoni ku isahane!”

Umuhanzi twise “Serge Bizimana” mu izina tumuhimbye mu rwego rwo kubaha ibyo yadusabye yagize ati: “Ntabwo tuzi neza icyo abanyamakuru dupfa nabo, kuko mbere umuntu yakoraga indirimbo ugasanga mwandikirana bakubaza nimba wayibaha, ariko nyuma ntituzi uko byagenze, batubwire ibisabwa tubyubahirize ariko ubuzima bukomeze.”

Gusa abandi ikinyamakuru isezerano.com cyagerageje kubaza, bamwe na bamwe bagitangarije  ko mu itangazamakuru hari ikintu bubatse bise “munyangire” kandi bakaba batuma impano za bamwe mu bakobwa zitajya hanze, kuko usanga bamwe muri bo bafashwa ariko nyuma bagasabwa ko baryamana nabo. Ubu buhamya  akaba ari umukobwa umwe mubakora umuziki uhimbaza Imana ,ubarizwa i Kigali wabihamirije Isezerano.com , nawe utifuje ko ajya hanze.

Akenshi iyo bigenze gutyo bituma abakobwa baririmba gospel basuzugura uwo munyamakuru, kandi no gukora umuziki bakabyihorera, bagahitamo kwibera mu rusengero.

Mu gisubizo  Uwimana Aime yasubije taliki 5 /11/2019  nk’umuntu ubana n’abahanzi kenshi cyane kandi utunganya n’umuziki yagize ati:”Mu byukuri icyo kibazo sinakimenya, icyo nzi cyo ni uko harimo abanyempano benshi babakobwa barahari. Sinamenya Impamvu yatuma wenda badakora cyane ariko icyo nzi ni uko abanyempano ari benshi. Icyo cyo nange sinamenya uko ngisubiza rwose, sinamenya ngo biraterwa niki!

Umunyamakuru ati iki?

Umunyamakuru Rukundo ukorera Radio Salus, mu kiganiro kijyanye ni iyobokamana yagize ati “nta rukundo rukiba mu bahanzi kuko niyo urebye n’urukundo rwabaga mu ri korali kera rwahindutse cyane, ikindi mu bahanzi bubu harimo indyarya cyane, kandi nabo ubwabo nta rukundo ahubwo harimo gupingana gusa.

Akomeza agira ati “hari ukutumvikana hagati y’aba bahanzi bakora indirimbo zo kuramya Imana, aho usanga basohoreye indirimbo icyarimwe, cyangwa bagategura ibitaramo umunsi umwe, ibyo bikabera imbogamizi kubabakunda kuko babura amahitamo.

“Arnaud Ntamvutsa” yabaye umunyamakuri igihe kirekire, yewe yafashije benshi, kandi banyuze mu biganza bye cyane, yagize ati: “muri twebwe abanyamakuru harimo abakora ibi biganiro cyangwa se abandika bashaka kumenyekana no kuba ibyamamare, uwo rero ntabwo aba mu muhamagaro we.”Hari n’abandi babirimo kuko ari umuhamagaro kandi ugasanga babikora neza, urumva ko abo ari abantu 2 byatandukanye cyane.

Ikindi hari abahanzi baba bumva ko bagezeyo batagikeneye ababazamuye, ugasanga muhujwe na service gusa abo rwose barahari. Kuko ugasanga iyo wandika cyangwa uri kundangururamajwi bakuvugisha bakakwereka ko uri inshuti yabo, ariko wamara gusa nkaho uvuyemo bakakwereka ko batakuzi.

Mu gihe yarabajijwe impamvu abona ituma ubufatanye budahari hagati y’abahanzi ubwabo yagize ati “kera wasangaga abahanzi bafashanya, ugasanga umuhanzi runaka yakoranye indirimbo na Patient Bizimana, yafatanyije na Nelson, Simon Kabera ugasanga umwitabaje araboneka, mbega ukabona harimo ubufatanye.

Gusa impamvu ibitera kenshi muri ibi bintu usanga bamwe basuzuguye abandi, ukabona umuntu afitiye undi impungenge, avuga ngo ejo kananaka azancaho. Gospel si competition (irushanwa), Imana uko yaguhamagaye igihe cyawe kiragera ugatambuka ukavaho hakajyaho abandi.

Nk’ubu Aime Uwimana turamwubaha kuko yiyubahishije mu gihe cye, ndahamya ko ubu atari igihe cye, ariko uyu munsi turamwubaha kubera imyitwarire yagize. Ariko se mu bahanzi b’iki gihe bazamutse mu myaka 3 cyangwa 4 ishize harimo bamwe bacyiyoroheje?

Ariko hari uwo usanga umuhanzi mugenzi we amusaba ko bakorana indirimbo akamusaba ibintu bikomeye ukagirango ni Pasiteri umusabye icyemezo, kandi mu by’ukuri ari umuziki bari gukora bose bakorera umwami umwe hahahahaha….

Arnaud yakomeje avuga ko afite urugero rw’umuhanzi yatubwiye izina rye ariko twirinze kurivuga tumwita “Senga”, ko yasabye umuhanzi uzwi ko bakorana indirimbo aramurushya cyane, amubwira ko byasaba ko abanza akaza iwabo mu murenge bakamuha imyitwarire ye.

Ibyo ni ibintu bigaragaza ko abo bahanzi bakomeye bashyiraho imitego kugirango batabasha gukorana indirimbo na bagenzi babo. Arnaud yakomeje agira ati “rwose muri Gospel harimo indyarya, harimo abantu bagushaka kuko hari ibyo bagukeneyeho, yego no mu buzima busanzwe bibaho, ariko ikibabaje nuko byitwa ko biri muri Gospel.

Ubundi hakagombye kuba itandukaniro muri gospel na seculer, kuko nta buryarya bwa gakwiye kuba muri gospel, umuntu yakabaye abwiza undi ukuri akamubwira ati “urwego uriho n’umuziki wanjye ntabwo byajyana” byibuze umuhanzi n’ubwo yakomereka ariko yabwijwe ukuri.

Amatorero nayo ngo ni kimwe mu kibazo ku bahanzi kuko akenshi usanga ribazitira cyane rikavuga ko ubutumwa bwiza butagurishwa, kandi ko butakwiriye kwishyuzwa.

Noneho se kuruhande rw’abakristo cyangwa abakunzi bumuziki bakore iki, kugirango umuziki uramya Imana utere imbere?iki ni ikibazo yasubije 5/11/2019

Aime Uwimana ati” Burya si ikintu kinini iyo ukunda ikintu ukumva ko wagishyigikira, ntabwo umuntu ashobora kuvuga ngo reka nshyigikire abantu bose bakora indirimbo zo guhimbaza Imana , ariko reba wa muntu wakoze indirimbo ukabona iragufashije cyangwa se reba no murusengero aho usengera hari umuntu ujya aririmba cyangwa se ujya uyobora ukumva urafashijwe.

Ese ni iki ubikoraho kugirango wenda ibyo Imana yamushyizemo bigere kure? Ushobora kuvuga uti” simfite byinshi ariko reka mwishyurire indirimbo imwe, cyangwa mfite ubushobozi reka mwishyurire album, cyangwa reka mukorere indirimbo imwe na video yayo cyangwa se njye mbishoboye reka mugurire agakweto cyangwa mwishyurire taransiporo (Transport).

Ikintu cyose wakora cya mutera umuhate (encouraging) umuntu ukora icyo wumva ushyigikiye cyangwa kigufasha, nawe bituma yumva ashyigikiwe.

Usanga hari abashumba  bamwe na bamwe usanga banga gushyigikira abahanzi ba gospel baturuka mu nsengero zabo  kuko baba bafite ubwoba ko bazamamara kubarusha.

Ku rundi ruhande hari abashinja abahanzi bakuru mu kwica iterambere ry’abahanzi bazamuka kuko ahanini usanga baramenyereje abakristo kutishyura mu gihe baje mu gitaramo .

Bityo bikabera imbogamizi kubahanzi bazamuka , kuko batabasha kumvikana mu matorero babarizwamo cyane cyane ko abayobozi cyangwa ba pasiteri baba shinja kwigomeka kuko bifuje kwishyuza .

Kandi ko abahanzi bakomeye hano mu Rwanda ku mubona yashyigikiye ibikorwa by’abahanzi batazwi na rubanda nyamwinshi n’ikibazo ,gusa ntabapfira gushira hari abandi bafite impano yo gufasha abahanzi , nka Aime Uwimana ,Uwitonze Clementine  Tonzi , Samon Kabera,na Patient Bizimana . Aba babyeyi kugirango ubabure mubikorwa by’abahanzi bazamuka biba bitunguranye . wakwibazango ubu bufatanye buzagezahe aba bahanzi ?

Gusa icyizere abaturage bafite ni uko uyu murimo  atari uw’umuntu ahubwo ari uw’Imana, kuko ifite abihumbi bitarapfukamira bayari. Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho icyo  abayobozi b’amatorero babivugaho

 

You may also like

Leave a Comment