Home Ubuzima Uburyo butandukanye wakoresha ngo wirinde indwara y’ibicurane(soma birambuye)

Uburyo butandukanye wakoresha ngo wirinde indwara y’ibicurane(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Tubikesheje urubuga rwa grippenet,indwara y’ibicurane  ni indwara yandurira mu bitonyanga bituruka ku muntu ubirwaye iyo yistamuye cyangwa akoroye,ibitonyanga ushobora gusanga mu ntoki z’ubirwaye cyangwa mu macandwe ye,hari n’ibyo ushobora gusanga ku bikoresho byandujwe n’uyirwaye (agatambaro wipfunisha,gukora kuri selire y’urugi rwagiyeho ibitonyanga,ibikinisho)cyangwa ikirere.

Nubwo iyi ndwara yandura ku buryo bworoshye hariho n’ubundi buryo butandukanye bwo kuyirinda ,ariko ubw’ingenzi bushobora kurinda abantu n’agace batuyemo ni ukwikingiza iyi ndwara,aho uru rukingo ruba.

Gusa hari n’ubundi buryo bushobora kwifashishwa mu gukumira ino ndwara nko gukaraba intoki ukoresheje isabune n’amazi,gukoresha impapuro zo kwipfunisha zikoreshwa rimwe gusa ugahita uzijugunya ahagenewe imyanda kandi hapfundikirwa,gupfuka izuru n’ umunwa ukoresheje impapuro z’isuku(papier mouchoir) igihe cyose witsamuye cyanwa ukorora kandi ugacira muri izo mpapuro z’isuku aho gucira aho ubonye hose.

Kwirinda gukoranaho mu gihe urwaye ibicurane ni ingenzi(gusuhuzanya uhuza n’undi ibiganza,guhoberana,gusangira  ibikoresho …).Kuba ahantu hatari umwuka uhagije nabyo si byiza ahubwo gerageza utume aho uba haboneka akayaga cyangwa umwuka.

Indwara y’ibicurane ni indwara ibabaza,bamwe bakayisuzugura ariko hari n’abayirwara ikabakomerera ku buryo iyo batayivuje ishobora kubabera intandaro yo kuremba.Kwirinda biruta kwivuza ,nyamara mu gihe warwaye aba ari byiza kugana muganga.

 

 

You may also like

Leave a Comment