Home Mu Mahanga Ubushinwa buri kubwira Abakristo baho, kureka kwizera Yesu bakaramya Perezida Xi Jinping

Ubushinwa buri kubwira Abakristo baho, kureka kwizera Yesu bakaramya Perezida Xi Jinping

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Ubushinwa bwategetse abaturage b’Abakristo kureka ukwemera kwabo, ahubwo bakaramya abayobozi b’Ishyaka rya gikomunisiti.

Muri Mata 2020, abategetsi b’Abashinwa basuye amazu ya gikirisito i Linfen mu majyaruguru y’intara ya Shanxi, maze babwira abaturage baho ko, bagomba kumanura imisaraba yose, n’ibindi byose byerekeranye na Yesu, bakabisimbuza amashusho ya Chairman Mao Zedong na Perezida Xi Jinping.

Abakirisitu bose banze kubahiriza icyo cyifuzo, bahagarikiwe inkunga bahabwaga na Leta. Umupasitori umwe wo muri ako gace yabwiye igitangazamakuru “Bitter Winter” ati: “Imiryango yose ikennye yo muri uwo mujyi yasabwe kwerekana amashusho ya Mao Zedong. Guverinoma yagerageje gukuraho imyizerere yacu kandi ishaka kuba Imana aho kureka ngo dukomeze turamye Yesu kristo.”

Mu mudugudu umwe, umukirisitu yavuze uburyo abayobozi bakuyeho ku gahato amashusho yose ya gikristo, harimo n’amashusho yose ya Yesu mu rugo rwe. Abayobozi bamanuye ayo mashusho bayasimbuza ishusho ya Mao Zedong. Abayobozi babwiye Umukristo bati: “Imiryango ikennye ntishobora kubona amafaranga ava muri leta ku busa, bagomba kumvira Ishyaka rya gikomunisiti kubera amafaranga bahabwa.”

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ivuga ko, ikindi gihe muri Gicurasi, abayobozi binjiye mu rugo rw’umukirisitu mu ntara y’iburasirazuba bwa Shandong. Bageze muri urwo rugo, bashyizeho amashusho ya Mao Zedong na Xi Jinping baravuga bati: “Izi ni Imana zikomeye, niba ushaka gusenga umuntu, ni bo ugomba gusenga.”

Nanone mu gace ka Henan mu mujyi wa Shangqiu, abayobozi basuye urugo rw’umukristu ukuze bahagarika amafaranga make yo kubaho yari asanzwe ahabwa na Leta kuko bari bavumbuye ishusho y’umusaraba yashyizwe ku muryango w’inzu ye. Uyu mukecuru akomeza atabaza agira ati: “ndi kugenda nsatira urupfu, kuko inkunga Leta yampaga yarayihagaritse kandi ndwaye na diyabete ku buryo nkenera guterwa inshinge buri gihe.”

Muri Kamena, abategetsi bo mu ntara ya Henan nabwo bataye muri yombi umugabo umwe w’umukristu, n’abandi bagore babiri b’abakristu barakomereka, ubwo abayobozi bagabaga igitero ku rusengero rwa Sunzhuang, basenya itorero bakoresheje imashini ziremereye cyane.

 

You may also like

Leave a Comment