Home Indirimbo Ubutumwa bw’ingenzi ni uko iby’igiciro byose ari Imana yabiremye-Umuhanzi Niyizurugero Stephen(soma birambuye)

Ubutumwa bw’ingenzi ni uko iby’igiciro byose ari Imana yabiremye-Umuhanzi Niyizurugero Stephen(soma birambuye)

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana Niyizurugero Stephen usengera mu itorero rya Zion Temple yatangaje ko ubutumwa bwingenzi ari uko ibyigiciro byose ari Imana yabiremye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki 13 Nzeri 2019,ni mu gihe kandi uyu muhanzi amaze gushyira ahagaragara indirimbo ye nshyashya iri mu majwi n’amashusho yitwa “Ibyigiciro”.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Isezerano.com  yasobanuye  ku ndirimbo ye nshyashya,aho yavuze ko icy’ingenzi kimuri ku mutima  ari ubutumwa bwiza buyirimo kandi ko iby’igiciro byose ari Imana yabiremye.

Yagize ati:”Ikingenzi cyinkora ku mutima ni ubutumwa bwiza buri muri iyi ndirimbo kandi Imana niyo ifite ubuzima bwa muntu.Nanditse iyi ndirimbo kubera ikigeragezo ndasenga nza kubona bikuweho maze mpita nkora iyi ndirimbo”.

“Ubutumwa bw’ingenzi buri muri iyi ndirimbo ni uko iby’igiciro ari Imana yabiremye no kubaho neza ariyo ibigena.Ifeza n’izahabu biri mubiganza byayo”.

Umuhanzi Niyizurugero Stephen yatangiye muzika ihimbaza Imana kera cyane.Nubwo atahise abona ubushobozi bwo kujya muri studio gutunganya indirimbo ariko ubu atangiye kubigeraho,aho ubungubu afite indirimbo eshatu ziri hanze n’indi ya kane izajya ahagaragara vuba.

Mu ndirimbo ziri hanze harimo iyitwa “Waramamaye,Amaraso ya yesu na Ibyigiciro”.Izi ndirimbo kandi wazisanga kuri  you tube ya Niyizurugero TV.

You may also like

Leave a Comment