Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Ubuzima

UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?

by Marie Joseline Nyituriki January 14, 2021
written by Marie Joseline Nyituriki January 14, 2021
UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?
Yasuwe: 124

Umuhanga mu bumenyi bwa Siyansi yaragize ati” rya ibiryo nk’imiti, kuko hari igihe uzarya imiti nk’ibiryo(Eat food as medicine while you will eat medecime as food), aha ntiyari ashatse kuvuga ko umuntu arya ibibonetse byose, cyanga ngo arye byinshi kuburyo no guhaguruka aho yicaye bimunanira. Icyo gihe uyu muhanga yari ashatse kuvuga ko nutarya ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, ugahitamo kurya ibikuryohera byica umubiri wawe, icyo gihe uzarya imiti myinshi uri kwivuza.

Ni kenshi umuntu ajya kwa muganga bakamubwira ko arwaye indwara yo kubura vitamin B, akibaza aho azayikura kandi buri munsi aba ari kumwe nayo. Hari abatekereza ko.indwara ya Beriberi iterwa no kurya umuceri mwinshi, abo baribeshya cyane kuko n’uwo muceri ukungahaye kuri vitamini irwanya iyi ndwara. Hakaba n’abatekereza ko indwara yo gufatwa n’imbwa cyangwa se kwikanga kw’imitsi yaba iterwa n’uko umuntu yatsikiye, abo nabo baba bibeshya kuko buri kintu kibaho kuko bitagenze neza mu mubiri. Akenshi iyo umuntu afashwe n’imbwa, usanga amaraso yipfundikiriye ahantu hamwe, aho byabereye rero hagafatwa n’iyo mbwa. Nyuma yo kubona no kumenya ibi byose, Isezerano.com ibikesheje urubuga rwa Umutihealth.com, igiye kubagezaho bimwe mu byagufasha kurwanya iyi ndwara.

Ubusanzwe habaho ubwoko bwa Vitamin B bwinshi, ariko kuri iyi nshuro tugiye kwibanda kuri bumwe muri ubwo bwoko, aribwo Vitamin B1. Benshi ntibakunze kuyimenya, ahubwo benshi usanga bakunze kumenya ubwoko bwa vitamini B12, nyamara kumenya n’ubundi bwoko nabwo ni ngenzi.

Iyi Vitamini B1 ni vitamini y’ingenzi mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, kuko hari ibibazo byinshi ihangana nabyo, birimo indwara z’umutima ndetse n’imitsi itwara Amaraso mu mubiri.Ituma umubiri uhinduramo ibinyamasukari isukari nayo ikoreshwa mu gutanga ingufu, inakoreshwa kandi mu gushwanyaguza ibinure na vitamini bikabyazwa ingufu mu mubiri.

Iyi Vitamini ni nziza cyane, kuko irinda uruhu ndetse n’umubiri gusaza vuba.  ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura, mu mikorere y’umutima, ubwonko no kwibuka(kwibuka icyo wari wibagiwe) kandi ituma umuntu wari warabuze  appétit yongera kuyibona. Izwiho kandi kurinda amaso kurwara ishaza. Uretse ibyo kandi inafasha mu mikorere y’imikaya (muscles) yo mu rwungano ngogozi, kimwe n’imikorere myiza y’uruhu, imisatsi, amaso, umunwa n’umwijima. Inafasha umubiri guhangana na stress niyo mpamvu banayita vitamini irwanya stress.

 

Vitamini B1 iboneka he?

Iyi vitamini iboneka henshi hatandukanye, ariko muri ho reka tubabwire ah’ingenzi mushobora kuyisanga.Mu bimera iboneka cyane mu bishyimbo, ibinyampeke (ibigori, umuceri, ingano, amasaka), ibijumba, imineke, ibihumyo, epinari, urunyogwe, inyanya, ibihwagari, inaboneka kandi mu binyomoro, imineke, n’amashu ya chou-fleur.

Mu matungo iboneka mu nyama y’ingurube, ariko nanone birazwi ko ingurube ari yo soko ya mbere ya teniya iyo itateguwe neza ngo ishye bihagije. Iboneka no mu nyama y’umwijima n’umusemburo (yeast).

Iyi vitamini ntabwo ikunze kuba nyinshi mu mubiri, kuko iyo ibaye nyinshi, umubiri utangira gusohora ibidakenewe. Iyo ibaye nke kandi bikaba ngombwa ko uyiterwa mu rushinge, uba wumva umeze nk’uri gushya, ndetse ukumva umubiri wose ucitse intege. iteza mu mubiri ibibazo binyuranye. Birimo Kudashaka kurya, kubura ibitotsi, kunanuka, kutituma no kwituma impatwe, no kurwara imbwa (ibinya akenshi bifata mu mpfundiko ukananirwa kugenda kandi uribwa cyane).Iyo bidakosowe hakiri kare nibwo umuntu arwara indwara yitwa Beriberi, iterwa no kubura vitamini B1.

Iyi ndwara irangwa n’imikorere mibi y’imitsi, umutima n’ubwonko. Byiyongera cyane ku banywi b’inzoga nyinshi, aho ananirwa gutambuka, agahora ahumbaguza anasusumira. Niyo mpamvu ugirwa inama yo kurya bike birimo intungamubiri, aho kurya byinshi byangiza umubiri wawe, kandi burya ngo kugira amasaha meza yo kuriraho bifasha umubiri gukora igogora neza kandi ugasabwa kunywa amazi menshi k’umunsi, kuko nayo ayungurura imyanda mu mubiri, kandi akaba kimwe mu bigize igice kinini cy’umubiri w’umuntu ku kigero cyo hejuru.

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
Marie Joseline Nyituriki

previous post
VATICAN: Uwari umuganga wihariye wa Papa Francis, yitabye Imana.
next post
Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

You may also like

California : Pastor Glen Berteau akeneye amasengesho akomeye...

December 5, 2019

Kubaka urukundo,gusangira ibyishimo no gufashanya ni cyo gisobanuro...

September 24, 2019

Ubuzima: Impuguke ku Isi muri siyansi ziraburira OMS...

July 7, 2020

U Rwanda ruri mu bihugu 10 muri Afrika...

June 12, 2019

“F&H Collections“igisubizo cyawe mu kwambara ukaberwa , wihesha...

July 25, 2019

Ibyago 4 bishobora kukugwirira igihe wariye inyama nyinshi(soma...

February 5, 2019

Ebola: Kinshasa n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS...

October 7, 2019

Menya ibintu by’ingenzi wa genderaho urambagiza uwo muzabana...

December 12, 2018

Menya byinshi ku muganga Benjamin Salomon washoboye bwa...

September 10, 2019

UBUZIMA : Menya ibintu 7 Tangawizi yagufasha mu...

November 30, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

    January 14, 2021
  • UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top