Home Amakuru y'ibanze Ubuzima: Ibitaro bya Kabgayi biratungwa agatoki mu gutanga serivisi mbi

Ubuzima: Ibitaro bya Kabgayi biratungwa agatoki mu gutanga serivisi mbi

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Ababyeyi batwite bajya kubyarira mu bitaro bya Kabgayi baratunga agatoki ibi bitaro mu gutanga serivisi mbi kandi ko nta bwisanzure bagira muri ibi bitaro. Bavuga ko babangamiwe no kuba muri ibyo bitaro habamo ibitanda bicye, bityo bigatuma igitanda kimwe kiryamwaho n’ababeyi benshi bikabatera kumva batisanzura nk’uko umubyeyi yagombye kwisanzura.

Aba babyeyi batwite batashatse ko tugaragaza amazina yabo, baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa mbere tariki 13 Nzeri 2021,ubwo bari bari kuri ibi bitaro bya Kabgayi bategereje kubyara, bavuze ko babangamiwe no kuba baryama ku gitanda ari benshi kandi bose bafite inda zikuze, bamwe bakaryama hasi, kandi buri wese akishyuzwa amafaranga y’igitanda. Bakaba basaba kongererwa ibitaro n’ibitanda bikongerwa.

Umwe muri bo ati” dufite ikibazo hano abagore batwite, turyama ku gitanda kimwe turi bane, batatu cyangwa babiri, kandi nawe urabona ko utu dutanda ari duto, kuturyamaho turi benshi kandi dufite inda zikuze ni ikibazo gikomeye, ubwo kuryama ni ugucurikirana, cyangwa bamwe bakabyuka, bakarara hasi, babandi bari ku gitanda nabo bakavaho bagaha abandi umwanya gutyo gutyo, nawe urabyumva hano harimo ubushyuhe tuba tubangamiwe, nk’umuntu utwite aba akeneye kwisanzura akabona umwuka neza, ikibabaje nuko baza kwishyuza amafaranga y’igitanda bakishyuza buri wese nkaho akiryamaho wenyine. Turasaba ko bakongera ibitanda umubyeyi yajya aza kubyarira hano, akaba ari mu bwisanzure.”

Undi mubyeyi nawe ati”ikibazo dufite ni ukuba hano abagore batwite turyama mu buryo butisanzuye, urabona nk’iki gitanda nkiryamanyeho n’uyu mubyeyi, kandi twese dufite inda zikuze, turabangamiwe cyane. Mwatuvuganira bakongera inyubako, tukareba ko buri wese yajya aryama ku gitanda cye.”

Umuyobozi w’ ibitaro bya Kabgayi, Muvunyi Jean Baptiste, avuga ko ibitaro ari bitoya ugereranyije n’abarwayi bahari, ndetse abizeza ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri ikibazo cyaba cyakemutse.

Ati” mu bigaragara nuko ibitaro ni bito ugereranyije n’abantu bahakeneye service, icyo cyo ni ukuri, akaba ari nayo mpamvu hatangijwe inyubako nshyashya dufashijwemo na leta, kugirango yubakwe, nuko icyo kibazo cyari cyagaragaye, kandi turizera ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri inyubako izaba ikora. Hanyuma kubyo abadamu bavuga, hari ibirimo by’ukuri n’ibitari ukuri, kuko igitanda nticyaryamaho abantu bane, ibyo ntabwo byashoboka. Naho ikijyanye no kwishyura igitanda ntabwo nababwira ngo igitanda cyakwishyurwa dukurikije abantu bakirayeho, igitanda kishyurwa n’umuntu waraye mu bitaro.”

Ibi bitaro bya Kabgayi biherereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga .

Ibitaro bya Kabgayi biratungwa agatoki mu gutanga serivisi mbi

 

You may also like

Leave a Comment