Home Ubuzima Ubuzima: Ni gute Ubufaransa bwahagaritse urukingo rwa Coronavirus rwakorerwaga muri Institut Pasteur bukabyegurira Leta zunze Ubumwe za Amerika

Ubuzima: Ni gute Ubufaransa bwahagaritse urukingo rwa Coronavirus rwakorerwaga muri Institut Pasteur bukabyegurira Leta zunze Ubumwe za Amerika

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Kubera ikosa ry’abafatanyabikorwa mu nganda n’inkunga y’amafaranga, uru rukingo rwa coronavirus rwendaga gusohoka, bivuye mu bushakashatsi bw’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa “Institut Pasteur” none ubu byeguriwe itsinda rya Merck-MSD (itsinda rikora rikanatanga imiti muri Leta zunze Ubumwe za Amerika).

Mu kigo cy’ubushakashatsi cya Cochin-Pasteur, mu majyepfo ya Paris, ibintu byose birateguye ibindi biri hafi kurangira. Abakorerabushake bari kuboneka, kandi imiti ya mbere izatangwa vuba aha. Mu ntangiriro za Kanama 2020, nibwo igerageza rya mbere ry’urukingo rurwanya Covid-19 rivuye mu bushakashatsi bw’Abafaransa rigomba gutangira, ndetse rikaba rizabera rimwe n’irindi gerageza rizabera mu kindi kigo kiri mu Bubiligi.

Iyi nkuru dukesha igitangazamakuru “L’Express” ivuga ko Frédéric Tangy, umushakashatsi mu kigo cya Pasteur, ari gutegura umuti awuvanye mu bushakashatsi bwe, agambiriye gufata urukingo rw’iseru akaruhindura rukaba rwakingira izindi ndwara.

Uyu mushakashatsi avuga ko azishima cyane mu gihe umuti we uzaba wabashije gutsinda, witeguye gukingira COVID-19, ngo kuko uzaba ufite amahirwe yose yo kujya ku isoko. Imwe mu masosiyete akomeye y’imiti ku Isi yitwa Merck-MSD, umuyobozi wayo mu nganda z’inkingo, yaguze uruhushya (Licence) rw’ubwo bushakashatsi, mu byumweru bicye bishize.

Uyu mushakashatsi akomeza agira ati: biranshimishije kuko ibi byerekana ko ubushakashatsi bwanjye buri kugenda neza, kandi biranyereka ko urukingo ruzagerwaho. Kubera ko Merck MSD yagaragaje ubushobozi bwo gutera inkunga ubushakashatsi ku miti n’inkingo, ku buryo yiteguye kuzakora amamiliyoni y’imiti nyuma y’ibizaba byemejwe n’ubushskashatsi.

You may also like

Leave a Comment