Home Mu Mahanga Ubwongereza: Abagore babiri b’abatinganyi ,nyuma yo gushakana bagiye gufasha umuhungu wabo w’imyaka 5 kwihindurisha umukobwa

Ubwongereza: Abagore babiri b’abatinganyi ,nyuma yo gushakana bagiye gufasha umuhungu wabo w’imyaka 5 kwihindurisha umukobwa

by Divine Mbabazi
0 comment

Abagore babiri bashakanye batangaje ko bagiye gufasha umuhungu wabo w’imyaka 5 kwihinduza umukobwa mu myaka mike iri imbere.

Amakuru dukesha urubuga christianheadlines.com avuga ko Greg Rogers, umugore wiyita umugabo n’uwitwa ngo ni umugore we, Jody, bafite umuhungu w’imyaka itanu wababwiye ko yanga ikintu cyose kimugira umuhungu.

Greg atangaza ko uyu mwana we, Jayden, atangira kuvuga yavuze ko adakunda kwambara imyenda y’abahungu.

Yagize ati, “Bwa mbere, twumvaga ko wenda ari ikintu cyari kurangira ariko ntibyigeze bihinduka, abikomeyeho ko ari umukobwa.”

“Hari abantu benshi bavuze ko turi gukoresha umwana wacu, Jaden, kugirango tumenyekane kandi ko ashaka guhinduka umukobwa kuko nanjye nahinduye igitsina. Ibyo njye simbyemeza kuko Jayden ntacyo azi ku hahise hanjye, iby’uko nahinduje igitsina ntabyo azi. Icyo azi gusa ni uko ndi se. ”

“Kuko nanjye ibi nabiciyemo, ndacyashidikanya ku cyemezo cy’umwana wanjye cy’uko atagishaka kuba umuhungu.Ntabwo ari ubuzima bworoshye. Abantu bahora baducira urubanza kandi nanjye sintekereza ko hari umubyeyi wahinduje igitsina uhatira umwana we kugenza atyo.”

Ikinyamakuru christianheadlines.com kivuga kandi ko bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bahamagaye inzego z’umutekano batanga amakuru y’uko Jayden ahohoterwa ariko izi nzego zitangaza ko nta gihamya zabonye.

Ubu, Jayden yinjiye muri gahunda yo kugirwa inama mu muryango witwa Young People’s Gender Service, ugira inama urubyiruko rutazi neza igitsina cyarwo kuko nk’uko bivugwa, atarageza imyaka yo gutangira guhabwa ubuvuzi buhindura imisemburo y’umubiri y’igitsina runaka.

 

You may also like

Leave a Comment