Home Mu Mahanga Ubwongereza: Guverinoma irashaka kuzajya itanga gatanya nta kosa ryabaye mu bashakanye

Ubwongereza: Guverinoma irashaka kuzajya itanga gatanya nta kosa ryabaye mu bashakanye

by Divine Mbabazi
0 comment

Umunyamabanga ushinzwe ubutabera, David Gauke, yemeje ko guverinoma y’Ubwongereza ifite imigambi yo guhindura itegeko ikemera gutanga gatanya (divorce) n’igihe nta kosa ryakozwe n’umwe mu bashakanye.

Urubuga christiantoday.com rwatangaje ko Nyakubahwa Gauke azasohora iri tegeko inteko niterana. Iri tegeko rivuguruza iryari risanzweho ryasabaga ko abasaba gatanya bagomba kugira amakosa y’abo bashakanye bashingiraho nk’impamvu yo gusaba gatanya inteko niterana.

Ubusanzwe, itegeko ryemerera abashakanye bafitanye ibibazo kuba bamara imyaka 2 batabana ariko hari ubwo iki gihe kiyongera bitewe n’uko abashaka gatanya bananiwe kwerekana icyemeza ko batandukanijwe no gucana inyuma, imyitwarire idahwitse cyangwa umwe gutererana mugenzi we.

Ibi bizahinduka itegeko nirisohoka nyuma y’uko benshi berekanye ko barishyigikiye. 

Gauke yabwiye ikinyamakuru The Times ko abarenga 600 mu bo Leta yagishije inama ‘bashyigikiye iri tegeko rishya bidasubirwaho, ari nayo mpamvu namaze kwemera ko iri tegeko rikenewe.’

Yongeyeho ati:”Nizeye kuzatanga igisubizo mu minsi ya mbere y’ukwezi gutaha ndetse no gusohora iri tegeko ukwezi gutaha mu yindi nama y’inteko”. 

Umuryango wa gikristo, The Christian Institute, uri mu badashyigikiye gatanya zidafite amakosa zishingiyeho. Uyu muryango uvuga ko aho koroshya uburyo bwo kubona gatanya, Leta yakabaye yibanda ku gufasha abashakanye kurambana. 

Uyu muryango wagize uti: “Turebye ingaruka za gatanya ku bakuru, abana, na sosiyete, n’abatarebera gatanya mu buryo bwa gikristo ntibari bakwiye gushyigikira ingamba ziri gufatwa ngo kubona gatanya byoroshywe”.

Imibare iva mu bushakashatsi yerekana ko inshuro zose itegeko ryerekeye gatanya ryorohejwe, umubare wa gatanya wiyongereye.

You may also like

Leave a Comment