Home Amakuru y'ibanze Uganda: Hateganyijwe amasengesho adasanzwe Saa sita asaba Imana kubakiza Covid-19

Uganda: Hateganyijwe amasengesho adasanzwe Saa sita asaba Imana kubakiza Covid-19

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ari umunsi udasanzwe kuko yatanze ikiruhuko mu gihugu cyose kugira ngo basengere icyorezo cya Corona virus cyugarije igihugu, dore ko no kubona inkingo bikiri ikibazo.

Ibi Perezida Museveni yabitangaje ku wa Kane tariki 24 Kamena 2021, abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yavuze ko ashingiye ku busabe bw’Abanyamadini babyifuje, atangaje umunsi w’ikiruhuko mu gihugu cyose kugira ngo biyambaze Imana ibashe kubakiza icyorezo cya Covid-19, ndetse ukaba n’umunsi wo gusengera Abaganga muri rusange bafite aho bahurira n’abo barwayi.

Ubutumwa bwa Perezida Museveni yanyujije kuri Twitter.

Uyu mwanzuro ufashwe kandi mu gihe ubwiyongere bw’iki cyorezo muri iki gihugu wikubye incuro zirenga 10 mu minsi 15 gusa, ndetse bikagaragara ko abarenga 100 mu bagize inteko nshingamategeko bacyanduye bikarangira hashyizweho Guma murugo mu gihugu cyose, igomba kumara ibyumweru bibiri.

Biteganyijwe ko aya masengesho aza kugira byinshi ahindura, kuko bavuga ko bizeye ubuvunyi bw’Imana ko ishobora kubakiza iki cyorezo kiri gukwirakwira cyane mu gihugu kandi mu gihe gito.

Aya masengesho araba abaye ku nshuro ya Kane, abenshi bakaba bari buyakurikire kuri zoom Conference(barifashisha ikoranabuhanga) akaza gutangira ku isaha ya saa 12:00 zuzuye, ndetse abayobozi b’amadini n’amatorero bo bakaza kuba bari mu nsengero zabo ariko bakagira aho bahurira.

Kugeza ubu mu gihugu cya Uganda abangana na 2% nibo bamaze gufata urukingo rwa mbere rwa corona virus. Ni mu gihe kandi ibitaro byinshi byuzuye abarwayi barwaye.iki cyorezo, ndetse hakabamo n’abakeneye kongererwa umwuka.

Museveni asoma bibiliya, yizeye ko Imana ibakiza icyorezo.

You may also like

Leave a Comment