Home Mu Mahanga Ugukumira amadini muri Koreya y’amajyaruguru gutuma abaperezida baho bafatwa nk’imana

Ugukumira amadini muri Koreya y’amajyaruguru gutuma abaperezida baho bafatwa nk’imana

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ikumirwa ry’amadini n’amatorero muri Koreya y’amajyaruguru ryatumye abayobozi baho b’ibihugu abaturage babafata nk’imana zabo.Ibi bigatuma abaturage baho baba mu rujijo rwo kudasobanukirwa Imana nyakuri biturutse kuburyo ubuyobozi bubitwaraho.

Nkuko ikinyamakuru cya Le monde des religions kibitangaza cyifashishije umwarimu wo muri kaminuza ya Jean Moulin akaba n’umushakashatsi mu mateka ya Koreya avuga ko muri icyo gihugu habayo idini rya Boudha,ndetse n’amadini ya giporotesitanti yagenewe gusa gusengerwamo n’abashyitsi b’abanyamahanga.

Ati:”Muri Koreya y’amajyaruguru hariyo ababudisite n’idini ya giporoso zagenewe abashyitsi b’abanyamahanga.Amadini y’abagatulika n’abaporotesitanti  ndetse n’ababudisite bo muri Koreya yamajyepfo bakorana n’amadini yo muri koreya y’amajyaruguru ariko nta kindi bemerewe kuhakorera usibye gusa ibikorwa bifasha abantu nko gutanga imiti,kubaka amavuriro,gutanga ibiryo n’ibindi”.

“Iryo genzura rikomeye rituma nta muntu wakwifatira icyemezo cyo guhitamo irindi idini usibye kuyoboka abayobozi.Ingengabitekerezo y’igihugu ya Jucheisme(bisobanura ngo umuyobozi ku isonga),ituma Kim Il-sun sekuru wa Kim Jung-un(Perezida wa Koreya ubu) afatwa nk’imana ku banyakoreya ya ruguru,aho bamwita amazina atandukanye,nk’izuba ry’ubumuntu,perezida uhoraho.Abanyakoreya bagomba kujya imbere y’igishushanyo cy’umuyobozi uhoraho Kim Il-sun ,bizera ko bavuka,bakabaho bakanapfa ku bw’uyu muyobozi”.

Abayakoreya ya ruguru imbere y’igishushanyo cy’abayobozi

Koreya y’amajyaruguru abaturage bayo babayeho mu rungabangabo kuko abayobozi nibo babaha ibiryo,imyenda yo kwambara inshuro ebyiri mu kwezi muri politiki yabo ya gisosiyalisite,ntibasora,ntibishyura amashuri cyangwa ngo barihe imiti y’ibitaro.Abaturage bakorera mu makoperative,umuntu agafashwa na Leta kuva avutse kugeza apfuye.

 

You may also like

Leave a Comment