Home Amakuru y'ibanze Uko mbibona :”Hari igihe gusenga wiyirije ubusa biguhindukira imfabusa

Uko mbibona :”Hari igihe gusenga wiyirije ubusa biguhindukira imfabusa

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Abakristo benshi cyangwa abandi bantu muri rusange bemera Imana basenga Imana , bagira amasengesho basenga yitwa kwiyiriza ubusa .Aho bayasenga biyimye ibyo kurya (bigomye amafunguro )n’ibindi bisanzwe bibanezeza mu buryo bwo kwereka Imana ubwitange bwabo mu masengesho bayisenga .

Bamwe bakajya ahitwa mubutayo abandi mu nsengero abandi aho baba bari mu kazi.

Uburyo bwo gusenga ariko , hari igihe bushobora kubera imfabusa uwabukoresheje mu igihe atabaye maso .

Yesu abisobanura neza ati:”Kandi nimwiyiriza ubusa nti mukamere nk’indyarya zigaragaza umubabaro , kuko bagaragaza umubabaro kugirango abantu babarebe ko biyirije ubusa , ndababwira ukuri y’uko abongabo baba bamaze kugororerwa ingororano zabo.

Ariko wowe niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe wiyuhagire mu maso kugirango abantu batamenya ko wiyirije ubusa , keretse So uri ahiherereye kandi So wo mu Ijuru ureba ibyiherereye azakugororera . Matayo 6:16-22

Bibiliya itubwira neza ko gusenga ari kuganira n’Imana , uku kuganira n’Imana , ni wowe nayo muba murimo kuganira ibiganiro byihariye by’ibanga ryanyu mwembi bigizwe n’amagambo uba uyibwira uturutse ku ndiba  y’umutima wawe kuburyo biba bitareba buri wese wundi utari mwe.

Aha niho Yesu yabaciriye umugani w’abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga umwe ari umufarisayo undi ari umukoresha w’ikoro maze wa mufarisayo arahagarara arasenga mu mutima we ashima Imana ko ngo atameze nk’abandi b’abanyazi ,abakiranirwa n’abasambanyi ndetse avuga ko ngo yewe atameze nk’uwo mugenzi we w’umukoresha w’ikoro ahubwo akomeza avuga ko yiyiriza ubusa kabiri mu cyumweru ,atanga icyacumi mu byo yungutse byose.

Ariko wa mukoresha w’ikoro we ahagarara kure ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu Ijuru ahubwo yikubita mu gituza ati:”Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha .Luka 18:10-14

Uyu mugani Yesu yawubaciriye yasaga n’ubasobanurira y’uko gusenga atari ukwiyemera no kwiyerekana hose cyangwa kwivuga ibigwi byawe waba uri wenyine cyangwa muri rubanda .

Gusenga ni uguca bugufi mu mutima ukabanza kwibuka ko Imana muvugana ari Imana ikomeye kandi ukazirikana y’uko no kuba wemererwa kuvugana nayo no kuganira nayo ari Ubuntu gusa yakugiriye kuko igukunda.

Bitabaye ibyo ntiwari ukwiye no kuvuga ururimi rwawe izina ryayo kuko rirera , kenshi iyo dusoma inkuru z’abatubanjirije muri Bibiliya Yera , tubona uburyo abi Ninewe ,umwami Dawidi n’abandi iyo bacumuraga k’Uwiteka Imana ikintu cya mbere bakoraga ni ukwiyiriza ubusa hanyuma ibyo kwinezeza byose bakabishyira ku ruhande kugirango berekane ko babajwe rwose n’ibyaha byabo bagomeye Imana Uwiteka maze nawe akabumvira .

Bakundwa bene data kwiyiriza ubusa si ngombwa ko buri wese abimenya ko wasenze wiyirije ubusa cyane , cyane ko uretse kuba bagushimira no kugutinya ko uri  umuntu uzi gusenga cyane nta kindi bakumarira .

Nyamara uko gushimwa n’abantu uba wifuje niko Yesu yavuze ko kuguhindukira  ingororano zawe ako kanya zigasimburaingororano z’Ijuru wasengeraga . Iherere wowe n’Imana yawe uyibwire ibyawe byose wifuza kuyibwira bikuri ku umutima , ni Imana yumva gusenga niyo wasenga buhoro mu ijwi rituje cyangwa mu mutima wawe bucece, ni Imana yumva gusenga kandi igasubiza .

Inyigisho muteguriwe na True Calling Ministries.

You may also like

Leave a Comment