Home Isesengura Uko mbibona :Hariho itandukaniro ry’umugisha rusange n’umugisha wihariye(soma birambuye)

Uko mbibona :Hariho itandukaniro ry’umugisha rusange n’umugisha wihariye(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Bikunze kuvugwa n’abatari bake ko umugisha ari ugutunga ugatunganirwa ukagira amafaranga menshi ,ukagura amazu n’amamodoka ndetse icyo wifuza cyose ukakigura mu buryo bukworoheye,kandi ibi bikaba byaba n’inkomoko yo kugira icyubahiro mubo utuyemo.

Nyamara hariho n’abandi bavuga ko ibyo watunga byose ariko udafite Yesu nta kamaro byaba bimaze,kuko upfa ukabisiga nyamara Yesu we akaba ari inzira ukuri n’ubugingo buhoraho.Ibi bituma umuntu yibaza byinshi ariko iyo urebye usanga hari umugisha w’uburyo bubiri.

1.Umugisha rusange

Umugisha rusange ni umugisha Imana iha abantu bidatewe nuko bakiranutse cyangwa bakoze imirimo itunganye,maze bakora imirimo isanzwe bakayiboneramo inyungu zaba iz’amafaranga cyangwa ibindi.

Imwe mu migisha rusange Imana iha abantu bose harimo nko kugwa kw’imvura.Burya Imana igushiriza imvura ababi n’abeza,ndetse ku bw’urukundo rwayo usanga hari igihe inyungu zituruka mubyo Imana yakoreye abantu usanga rimwe na rimwe abatizera Yesu aribo bungutse cyane kuruta abamwizera.

2.Umugisha wihariye

Uyu ni umugisha udapfa kubonwa na buri muntu wese keretse uwemera kwizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we,burya umugisha ukomeye wihariye ni ukugira agakiza Ka Yesu,ibi bigatuma imigisha yose ibonerwa muri Kirisito ikugeraho.

Abizeye Yesu rero barusha abandi iki ?Babarusha muri byose ,icyambere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana(abaroma 3 :1).Nta gushidikanya hariho umugisha ku bantu bizeye izina rya Yesu kuko bazabaho neza mu mahoro ye kandi no mu bugingo buhoraho babane nawe.

Umugisha rusange wifuzwa n’abantu benshi ,gusa si bibi ,ariko byaba byiza iyi migisha yose uko ari ibiri uyigize ariko ukomeye cyane ni umugisha wihariye ariwo Gakiza ka Yesu Kirisito.Niba warizeye Kristo ukaba ukeneye n’umugisha rusange ibuka ko ugomba kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka nibwo n’ibindi byose uzabyongererwa(Matayo 6 :33).

You may also like

Leave a Comment