Home Isesengura Uko mbibona:Hari impamvu zatuma umuyobozi mwiza mu itorero afatira urugero kuri Mose(soma birambuye)

Uko mbibona:Hari impamvu zatuma umuyobozi mwiza mu itorero afatira urugero kuri Mose(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mose ni umuyobozi wari waratoranijwe n’Imana kugirango ayobore ubwoko bwayo bw’Abisiraheli.Ibi byabaye mu gihe uyu mugabo warerewe kwa Pharawo Umwami wa Misiri yari mu buhungiro i Midiyani bitewe nuko Pharawo yari yarashatse kumwica.

Uyu mugabo rero amaze kubohoza abisiraheli bagatangira urugendo rujya mu gihugu cy’isezerano hari indangagaciro zamuranze umuntu wese witwa umuyobozi n’undi wese uteganya kuzaba we yagakwiye gufatiraho urugero rwiza.

1.Kumvira Imana mu gihe iguhamagariye gukora umurimo wayo

Uyu mugabo yahamagawe ari mu kibazo cy’ubuhunzi maze abwirwa kujya gukora umurimo wo gucyura ubwoko bw’Imana mu gihugu yari azi neza ko bishobora kumugiraho ingaruka mbi kongera kukijyamo,nyamara Mose ntiyigeze yinangira ngo yange gukora uwo murimo.

2.Kudacika intege mu gihe uri ku murimo w’Imana

Mose ageze mu gihugu cya Egiputa(Misiri),ntago yahise abona icyo Imana yamutumye ahubwo yahuye n’imbogamizi ikomeye ituruka ku kwinangira umutima kw’umwami wa Egiputa,ariko ibi ntago byabujije Mose kubyihanganira kugeza igihe ubwoko bw’Imana bwabohokeye.

3.Kwitangira abo uyobora kabone nubwo baba bakoze amakosa

Abisiraheli bari mu rugendo rujya mu gihugu cy’isezerano bagiye bakora amakosa menshi ndetse yanabashyira no mu kaga ko gupfa ,urugero ni aho Mose yagiye kuvugana n’Imana ku musozi maze abantu babonye atinze kumanuka ku musozi  biremera ikigirwamana  cyo gusimbura Imana ya Isiraheli.

Ibi byatumye Imana ibwira Mose ko ubwoko ayoboye ari ubwoko butagonda ijosi ko agiye kubarimbura agasigaza Mose wenyine maze Uwiteka akamuhindura ubwoko bukomeye.Ariko Mose ntiyashituwe nuko Imana izamuhindura ubwoko bukomeye ahubwo yahise yinginga Imana ngo ishire uburakari,nuko Mose yibutsa Imana amasezerano yagiranye n’Abrahamu maze ibi bituma Uwiteka yibuza inabi yari agiye kugirira ubwoko bwe(Kuva32:11).

4.Mose yabaye umutoza mwiza w’uzamusimbura kuri uyu murimo

Umuyobozi mwiza abera urugero abazamusimbura kuko bagera ikirenge mu cye.Ubundi gusimbura umuntu wakoze neza biragora kuko abo yakorereye neza baba bahanze amaso umuyobozi umusimbuye biteze kumureba.Ibi babikora akenshi bashaka kumugeranya n’uwo yasimbuye. Iyo adashoboye rero,bihita bigaragarira buri wese.

Mose rero imiyoborere ye myiza yayisigiye umugabo witwaga Yosuwa.Uyu Yosuwa yari yarabanye na Mose igihe kitari gito,ndetse n’igihe abisiraheli byajyaga gutata igihugu cya Kanani nawe yari mu bagiyeyo.Mose amaze gupfa Yosuwa niwe wayoboye maze ageza ubu bwoko mu gihugu cy’isezerano.

Nyamara nubwo Mose yatoje neza Yosuwa ,uyu Yosuwa we abamusimbuye ntibigeze babasha kuyobora neza ubwoko bw’abisiraheli, bishaka kuvuga ko Yosuwa atitaye ku muyobozi uzamusimbura.

Umuyobozi mwiza rero akwiye kubera abandi intangarugero ku buryo itorero ry’Imana n’igihugu bamugiriraho umugisha bikazatuma abazamukurikira inyuma ye bazagira ahazaza heza biturutse ku rugero rwiza yatanze.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment