Home Inyigisho Uko mbibona:Kwizera ntikwakuraho ubushake bw’Imana

Uko mbibona:Kwizera ntikwakuraho ubushake bw’Imana

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Abantu benshi batekereza ko kwizera gushobora gutsinda ibintu byose naho byaba imisozi ikaba yarimbuka igatabwa mu nyanjya nkuko ijambo ry’Imana ribivuga .

Iyo umuntu yizeye aba afite ibyiringiro yuko icyo asaba Imana byanze bikunze agomba kukibona kandi koko ukakibona ,wenda waba urwaye ukizera gukira ku bwa Yesu Kristo kandi koko ugakira.

Gusa hariho ikindi gihe akenshi uhura n’ibikurushya ugasenga usaba Imana ko yagukura muri icyo kibazo ako kanya ariko bikarangira icyo kibazo utakivuyemo ahubwo ugakomeza kurwana nacyo.

Aha rero niho hahandi abantu bahita bagera I bushidikanyamana ,aho bamwe batekereza ko Imana itabumvise,abandi bagatekereza ko Imana itabaho rwose,ndetse hakaba n’abicira inzira.

Iyo utubatse ku ijambo ry’Imana no gukunda Imana, icyo gihe ibyawe bihita bimera nk’ibya ya nzu ivugwa muri bibiliya yari yubatse ku musenyi maze imvura n’imiraba byaza bikayitwara ndetse kurimbuka kwayo kukaba kunini.

Igihe cyose siko umuntu yizera ngo ibintu bihite bikoreka ako kanya ,cyane cyane ko twebwe abantu tuba twifuza ko bigenda gutyo.Ibi mbona biba byatewe n’ubushake bw’Imana kuko Kwizera ntago kwabukuraho.

None se ko Yesu agihe bari bari kumugenza bashaka kumwica ko yagiye gusenga akavuga ngo Data iki gikombe kindenge ukeka ko Yesu hari uwamurushaga ukwizera, ariko yarangije avuga ngo bibe uko ushaka ntibibe uko nshaka.

Burya ngo ubushake bw’Imana burasharira,ibi bitubaho iyo biri mu bushake bw’Imana ntagishobora kubikuraho kereka ubushake bw’Imana nubundi kuko aribwo buba bwarabishyizeho,ariko no gusenga ugategereza Imana biba ari ngombwa.

Kwizera ni ingenzi cyane kuko ariko gutuma dushobora gutegereza ubushake bw’Imana bugasohora kuri twe,ariko Ntago rwose wagira kwizera gukuraho ibyo Imana ishaka ko biba kuri wowe.

 

You may also like

Leave a Comment