Home Inyigisho Uko mbibona:”Nyamara hari icyo Imana itekereza ku bantu babiba inzangano mu bandi?”(soma birambuye)

Uko mbibona:”Nyamara hari icyo Imana itekereza ku bantu babiba inzangano mu bandi?”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Kubiba inzangano bikunda gukorwa cyane n’umuntu utifuriza abandi amahoro maze ntashimishwe nuko ibyiza byagera ku bandi,yabona abantu babanye neza akaruhuka ari uko abateranije maze bakangana bakaba banamarana bapfa ubusa batazi ko nyirabayazana ari  uwo umuntu.

Kubiba urwango bishobora gukorwa n’umuntu umwe ,abantu benshi cyangwa itsinda runaka.Gusa ushobora kwibaza ikiba cyateye aba bantu kubiba inzangano ariko iyo ugenzuye usanga akenshi biterwa n’ishyari ndetse no kwikunda biganisha ku nyungu zabo bwite,maze guharanira inyungu zabo bwite bigatuma bahutaza amagana n’amagana y’abantu.

Ibi bikorwa bigayitse byo guhembera inzangano bituma abantu bahemukirana Imana irabyanga,iyo Imana ibona abantu barenganya abandi,bakanabeshyera abandi ntago biyishimisha,kuko Imana yaremye umuntu kugirango ahindure isi nziza.Ntago rero wahindura isi nziza wikunda maze ukanishimira icyagirira nabi mugenzi wawe.

Muri Bibibiliya mu gitabo cya Esiteri harimo inkuru y’umugabo witwa Morodekayi,uyu mugabo yari Umuyuda wibera ku marembo y’ibwami,ariko aho i Bwami hari undi mugabo wari igikomerezwa witwaga Hamani ,uyu Hamani rero iyo yahitaga abantu bose baramupfukamiraga ariko Morodekayi wari usobanukiwe ko Imana yonyine ariyo ikwiye gupfukamirwa ntago yigeraga apfukama.

Ibi byatumye iki gikomerezwa kibabara cyane kuko cyibazaga impamvu abantu bose bagipfukamira ariko umuyuda witwa Morodekayi ntamupfukamire,byatumye Hamani ajya gushaka umwami kugirango amwangishe ubwoko bwose bw’abayuda,amubwira ko ari ubwoko bukwiye kurimburwa bituma umwami Ahasuwerusi abumuha ngo aburimbure.

Aha ubitekerejeho wasanga uyu Hamani yarashatse kurimbura ubwoko bw’Abayuda ku nyungu ze bwite n’ishyari  n’urwango yari abafitiye maze agashaka kubishyiramo umwami ,Umwami nawe akabishyiramo abaturage ngo barimbure Abayuda biciye mu rwandiko yanditse.Aha biragaragaza ko urwango ushobora kurubiba uri umwe ariko isinzi ry’abantu rikandura urwango wabibye bigakurura kubana nabi kwa bagenzi bawe.

Akenshi ariko aba bantu babiba inzangano iyo bamenyekanye nibo bigarukira kubera ko burya ibyo ubibye nibyo usarura.Nubwo Abayuda bagambaniwe na Hamani ndetse bikemezwa ko bagomba gupfa ariko Imana yarabatabaye maze uwari wabagambaniye ariwe Hamani n’umuryango we aba aribo barimbuka mu cyimbo cy’Abayuda.

Umwami Yesu Kristo we mu gitabo cya Matayo 5:9 yavuze ko” Hahirwa abakiranura kuko aribo bazitwa abana b’Imana”.Umuntu yari akwiye gushimishwa nuko mugenzi we abayeho neza,afite ubuzima bwiza n’amahoro,maze mu gihe nta mahoro afite akamufasha kuyageraho kuko burya iyo umuturanyi wawe afite amahoro burya nawe uba uyafite naho iyo umuturanyi wawe abayeho nabi ingaruka byanga bikunze nawe zizakugeraho.

Kiranura bagenzi bawe ,ufite ibibazo umufashe gushaka igisubizo,ufite intambara zimugoye umugire inama y’uburyo yazisohokamo maze azabona ko uri ingenzi kuri we kandi Imana nayo izakwita umwana wayo.

 

You may also like

Leave a Comment