Home Uburezi Uko wafasha umwana wawe kuvuga neza ururimi mu gihe atararumenya

Uko wafasha umwana wawe kuvuga neza ururimi mu gihe atararumenya

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umwana uri mu kigero cy’umwaka,atangira kugerageza kuvuga,akanumva.Icyo gihe ururimi rwe ruba ruri mu gihe cyo kwiga ariko bikamusaba igihe kugirango arumenye neza.Kugirango umufashe hariho uburyo bwo kumufasha butuma yishimira kuvuga neza.

Urubuga rwa Keepschool rugaragaza ko mu gihe umwana wawe avuga nabi,ukabona ko hari amajwi cyangwa inyuguti atabasha kuvuga,ukwiye kubifata nkaho bisanzwe kuko kwiga ururimi bisaba imyitozo.Reka rero umwana avuge mu buryo bwe.

Mu kumufasha gukora interuro ushobora kurangiza interuro ze mu gihe ubona atarimo kugerayo neza.Gusa akenshi ababyeyi baba bazi icyo abana babo bashaka kuvuga iyo batangiye interuro.Niba rero ushaka ko amenyera kuvuga mwereke ko ibyo yavuze wabyumvishe,ntago azagira ipfunwe ryo kwisobanura no kuvuga ururimi.

Ushobora no kuvuga amagambo amwe n’amwe nabi uyabwira umwana,ku bana bato biraborohera cyane guhita bafindura amakosa wakoze mu nteruro no mu gutondagura inshinga.

Hariho n’imikino ifasha abana kuvuga neza,ikanabafasha kwishima bigatuma umwana atekereza ku ijambo avuze.Urugero nko kubwira umwana wawe gusubira mu nteruro “Serupyipyinyurimpyisi yampyoye”,ashobora kwibeshya cyangwa akanaseka mu gihe ari kugerageza gusubiramo.

Abana bakeneye ababyeyi babo ko babafasha mu mivugire yabo kandi bakarushaho kubatega amatwi, kuko burya ururimi urwo arirwo rwose kuruvuga bisaba imyitozo no gushyira mu ngiro.

You may also like

Leave a Comment