Home Amakuru y'ibanze Umugore wavukanye uburwayi bwitwa “Down’s Syndrome” yajyanye Guverinoma y’ ubwongereza mu rukiko kubera itegeko ryo kwica abana bavukana Down’s Syndrome

Umugore wavukanye uburwayi bwitwa “Down’s Syndrome” yajyanye Guverinoma y’ ubwongereza mu rukiko kubera itegeko ryo kwica abana bavukana Down’s Syndrome

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umugore w’ imyaka 24 witwa Heidi Crowter wavukanye ubumuga bwitwa “Down’s Syndrome” yajyanye mu nkiko guverinoma y’ubwongereza kubera itegeko ryo kwemera gukuramo inda z’abana bavukana ubwo bumuga burimo Down’s Syndrome, Cleft lip, na Club foot.

Heidi crowter n’uwitwa Cheryl Bilsborrow wo muri Preston (Ireland) ufite umuhungu w’imyaka 2 wavukanye Down’s Syndrom bifatanyije gushora ikirego.

Ubusanzwe mu bwongereza, no muri Wales, bisanzwe byemewe kwica abana bavukanye ubwo bumuga mu gihe hatarashira ibyumweru 24 babayeho.

 

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abafite ubumuga wemeye gukurikirana icyo kirego cy’umwongerezakazi n’umunya Ireland, kugirango barebe ko iryo tegeko ryavanwaho.

Umuryango mpuzamahaga urengera abafite ubumuga wavuze ko iri tegeko ridakwiye kugumaho kuko bidaha agaciro kangana ku bafite ubumuga n’abatabufite.

Guverinoma ya Boris Johnson muri Ireland nayo yemeje ko inda z’abana bafite ubwo bumuga (Down’s Syndrome, Cleft lip, na Club foot) zigomba kujya zikurwamo ibyo bikaba bizatangira tariki 31 Werurwe 2020.

Abantu 1875 bafite ubumuga bwa Down’s Syndrome, n’imiryango yabo muri Ireland bahise bandikira bahise bandikira Boris Johnson ibaruwa imusaba guhagarika iryo tegeko kuko ribangamiye cyane abafite ubwo bumuga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2018, impfu z’abana bari bafite ubumuga bwa Down’s Syndrome, Cleft lip, Club foot zari 3269 ariko 618 muri zo zari iza Down’s syndrome. Nanone byagaragaye ko mu myaka 10 ishize ikurwamo ry’inda za Down’s syndrome ryazamutseho 42%.

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubwo bumuga mu bwongereza, Wales na Scotland bakomeje kwamagana iryo tegeko kubera ko bimaze gufata intera ikomeye cyane. Imibare igaragaza ko ikurwamo ry’izo nda ryikubye gatatu kuva 2012 kugeza 2018.

Mu gihe nanone muri 2011, inda 75 zakuwemo kubera ubumuga bwa Cleft lip. Eurocat ishinzwe kubarura no kwandika abafite ikibazo cy’ubumuga, yabonye ko hagati ya 2006 na 2010 mu bwongereza na Wales hakuwemo inda 157 z’ubumuga, mu gihe igisata gishinzwe ubuzima cyo cyabonye ko hakuwemo inda 14 gusa.

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu wa Eurocat witwa Joan Morris, n’ushinzwe ibarura mu buzima akaba n’umwarimu muri kaminuza ya London babaruye impfu 886 za Down’s syndrome mu gihe urwego rw’igihugu cy’ubwongereza rwagaragaje ko ari 482.

Ibi bigaragara ko impfu z’abavuka bafite ubumuga bwa Down’s syndrome zitangazwa n’ubuyobozi zihabanye kure n’izo Eurocat igaragaza.

Heidi crowter wavukanye ubu bumuga bwa Down’s syndrome watanze iki kirego avuga ko bitangaje kuba umuntu yakwicwa cg inda bakayivanamo kubera afite uturemangingo dusumba utw’abandi (extra-chromosomes).

Bisobanura ko ubuzima bwanjye budahabwa agaciro kimwe n’abandi duhuje ubumuga, rero ibyo ni uguhutaza uburenganzira bwacu (abafite ubumuga bwa Down’s syndrome), akaba ariyo mpamvu twajyanye guverinoma y’ubwongereza mu nkiko.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Christrian today, bakomeza batubwira ko uwitwa Lynn Murray, umuvugizi w’umuryango mpuzamahanga witwa “Don’t screen us out” yatangaje ko kubangamira abafite ubumuga bwa Down’s syndrome n’ubundi butandukanye bikwiye guhagarara.

Ati kuko dukwiye kuba muri sosiyete yongerera imbaraga abafite ubumuga aho kubahutaza, tubihanganira kandi tubaha amahirwe angana n’ayacu.

Lynn Murray asoza avuga ati”twizere ko amategeko yacu yagakwiye gutanga igisubizo kuri iki kibazo”.

 

 

You may also like

Leave a Comment