Home Inyigisho Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Prophet Claude,umuhanuzi uyoboye itorero rya Soul Healing Revival church yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo n’ibaranga mu mikorere yabo .

Ibi yabitangaje mu gihe hari abantu benshi bakunze kwiyita abahanuzi ,maze umuntu akibaza niba ibyo baba bavuga byaba ari ukuri guturuka ku Mana cyangwa se niba byaba ari ibinyoma.

Umuhanuzi Claude Hatangimana mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com yasobanuye neza ku bahanuzi b’ibinyoma,anerekana n’abaribo ashingiye kuri Bibiliya .

Yagize ati:”Bibiliya yarabikemuye kuko mu gitabo cya Matayo havuga ko mu minsi ya nyuma hazaduka abahanuzi b’ibinyoma bazagusha n’intore z’Imana niba bishoboka,ariko hakavuga ko bazamenyekanira ku mbuto zabo”.

“Abahanuzi b’ibinyoma rero bagaragarira ku mbuto zituruka mubyo bakora,urugero hari abahanura bagamije kwiba iby’abandi ndetse n’ibindi,ariko ntibivuze ko n’abahanura ukuri batariho”.

Prophet Claude uyobora Soul healing Revival Church

Uyu muhanuzi Claude Hatangimana yanagaragaje ko ingabire y’ubuhanuzi ikwiriye kuba impano yungura itorero nkuko bibiliya ibisobanura mu buryo bwiza.

Ati:”Bibiliya iravuga iti “nashima ko mwese muhanura kuko guhanura byungura itorero”,impano yo guhanura ikoreshwa mu rwego rwo kungura itorero ndetse no buryo bwo guhugura abantu”.

Umuhanuzi Claude Hatangimana itorero rya Soul healing asengeramo  kandi anayobora riherereye Kibagabaga.Akaba asobanuye ibi mu gihe abahanuzi benshi biyita ab’ukuri kandi wagenzura ukabona ibyo bari gukora ntaho bihuriye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana.

 

 

 

 

You may also like

1 comment

Valle September 14, 2020 - 3:20 pm

Thanks so much for the post.Much thanks again. Really Cool.

Reply

Leave a Comment