Home Indirimbo Umuhanzi Albert Niyonsaba ati: “tujye duca bugufi tumenye ko Imana ishobora byose ariyo yo kwiringirwa” (soma birambuye)

Umuhanzi Albert Niyonsaba ati: “tujye duca bugufi tumenye ko Imana ishobora byose ariyo yo kwiringirwa” (soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Dr Niyonsaba Albert yasohoye indirimbo shyashya yitwa “Kwiringira Uwiteka” ifite ubutumwa bubwira abantu ko kugira ibintu,ubwenge,imbaraga n’amafaranga  ari byiza ariko ko abantu bakwiye guca bugufi bakamenya ko Imana ishoborabyose ariyo yo kwiringirwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2019,akaba ari igihe uyu muhanzi Albert Niyonsaba amaze iminsi ibiri yonyine ashyize ahagaragara ino ndirimbo shyashya yise “Kwiringira Uwiteka”.

Uyu muhanzi yabwiye Isezerano.com ko impamvu nyamukuru yatumye akora ino ndirimbo ari uko akenshi hari ibintu Imana ijya itiza umuntu rimwe na rimwe akabyubakiraho mu mutima akumva nibyo byamugeza hose nyamara uko iminsi igenda ishira bikaba byamushiraho bikamutenguha.

Yagize ati: “Impamvu nayikoze ni uko akenshi hari igihe Imana igira ibintu igutiza,ikagutiza ubwenge,ikagutiza imbaraga,kuvukira mu muryango ukomeye,ikagutiza amafaranga menshi,rimwe na rimwe umuntu akumva abyubakiyeho cyane mu mutima,akumva nibyo byamugeza hose bikamuhesha nicyo ashaka cyose”.

“Rimwe na rimwe agasuzugura kandi akanishyira hejuru rwose,ariko nyuma ukaza gusanga uko iminsi igenda ishira ibyo byose bimushizeho bikamera nk’aho bimutengushye.Ariko hejuru y’ubwenge bw’abantu,hejuru y’imbaraga,hejuru y’amafaranga hari imbaraga z’Imana.

Umuhanzi Albert Niyonsaba,ADEPR Kacyiru

“Nabwira abantu mu byukuri ko ibintu kubigira ari byiza,n’ubwenge ni bwiza ariko tujye duca bugufi tumenye ko Imana ishobora byose ariyo tugomba kwiringira”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Albert Niyonsaba yatwaye igihembo cya Groove award cya 2016, muri iyi minsi ari kugenda yitabira ibiterane by’ivugabutumwa bitandukanye,aho ubu anafite ubutumire bw’amakorari ,akaba kandi uyu muhanzi ari umukiristo wo mu itorero rya ADEPR Kacyiru.

 

You may also like

Leave a Comment