Home Ubuzima bw'Abahanzi Umuhanzi Arsene Tuyi asobanuye icyo kuririmba Indirimbo zihimbaza Imana bivuze ku buzima bwe(Soma birambuye)

Umuhanzi Arsene Tuyi asobanuye icyo kuririmba Indirimbo zihimbaza Imana bivuze ku buzima bwe(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Arsene Tuyi yatangaje icyo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana bivuze ku buzima bwe no mu mibereho y’abantu mu buzima bwa buri munsi .

Ibi abitangaje mu ntangiriro z’umwaka kuri taliki 7 Mutarama 2019,ubwo abahanzi batandukanye baba bafite ibikorwa by’umwaka wose, bitegura kuzakora bijyanye n’umwuga wabo w’ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana.

Mu kiganiro Arsene Tuyi yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com ,yasobanuye neza icyo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana bivuga mu buzima bwe ndetse n’ubw’abantu baba bazumva.

Yagize ati :”Kuririmba indirimbo zihimbaza Imana bivuze byinshi kuri njye kuko mbibona nk’umuti uvura abantu,cyane cyane bigatangirira kuri njye noneho bikagera no ku bandi baba bazumva”.

Umuhanzi Arsene Tuyi

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Arsene Tuyi yakomeje anavuga ku bikorwa bye ateganya uyu mwaka wa 2019 bijyanye n’umwuga we wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Ati :”ndimo ndategura umuzingo w’indirimbo(Album),nzashyira ahagaragara mu kwezi kwa gatandatu 2019,akaba ari nabwo mfite konseri yitwa Pantecost  hymn njya nkora buri mwaka,nkazasohora aaAlbum yitwa Icyaremwe gishya”.

Arsene Tuyi ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana  watangiye kuririmba muri 2010,asohora  indirimbo muri 2016 mu kwezi kwa gatatu.Uyu muhanzi akaba ari umukirisito wo mu itorero Restauration church muri Paruwase ya Masoro.

 

You may also like

Leave a Comment