Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Cubaka ati :nahisemo gukora umuziki uhimbaza Imana ubuzima bwanjye bwose(soma birambuye)

Umuhanzi Cubaka ati :nahisemo gukora umuziki uhimbaza Imana ubuzima bwanjye bwose(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana zikoze mu njyana ya Jazz “Cubaka”akaba anasengera mu Itorero Restoration church i Masoro aratangaza ko yahisemo gukora muzika ihimbaza Imana ubuzima bwe bwose.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com,aho yasobaraga cyane ku mwuga akora w’ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana zicuranze mu njyana ya Jazz ikunzwe gucurangwa cyane n’abirabura bo muri Amerika.

Yagizeati :”maze gukora ibitaramo byinshi bya Jazz ubu nkaba ndi gutegura tuwa mu mezi atandukanye kuko buri kwezi nkora Jazz. Jazz ni umuziki dukunda kumva hanze cyane cyane ku birabura b’Abanyamerika,ariko ni umuziki mwiza uryoshye,ufite umwihariko w’ubuhanga”.

Umuhanzi Cubaka yanakomeje avuga ku buzima bwe bwa muzika aho asobanura ko yagiye muri muzika ari umwana muto  ,akaba yaranahisemo gukora umuziki uhimbaza Imana ubuzima bwe.

Ati :”navukiye muri Congo,ndangije amashuri yisumbuye mpita ninjira muri muzika kuko narayikundaga  kuva nkiri umwana nuko Imana ibimfashamo ababyeyi nabo baranshyigikira,mpitamo gukora umuziki uhimbaza Imana ubuzima bwanjye bwose”.

Umuhanzi Cubaka ni umuhanzi akaba n’umucuranzi w’indirimbo zihimbaza Imana ,gusa nawe ngo ajya ahura n’imbogamizi z’amafaranga ariko akemeza ko ikizima ari ugukoresha neza na make uba ufite ku bw’icyubahiro cy’Imana. ubu akaba ari gutegura igitaramo cyagutse cya Jazz kizaba tariki 20/10/2019, akaba azatumiramo amatsinda akomeye yahano  mu Rwanda .

You may also like

Leave a Comment