Home Indirimbo Umuhanzi Danny Mutabazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa” Karuvari” asohoye indirimbo nshya(soma birambuye)

Umuhanzi Danny Mutabazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa” Karuvari” asohoye indirimbo nshya(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Danny Mutabazi ashyize hanze  indirimbo nshyashya yitwa  ufite “Uwo mwana” ikazanagaragara  ku muzingo we w’indirimbo (Album) witwa Karuvari azashyira ahagaragara mu kwezi kwa gatandatu.

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana  Danny Mutabazi unakunzwe cyane ,akaba asohoye indirimbo ye nshyashya ifite ubutumwa bujyanye n’urukundo rwa Yesu ,ikanagaragaza uburyo Umwami Yesu yatwitangiye.

Mu kiganiro umuhanzi Danny Mutabazi  yagiranye n’Ikinyamakuru  cy’Isezerano.com,yavuze ku ndirimbo ye nshyashya yitwa” Uwo mwana “yashyize hanze muri iyi weekend  ishize,anakomoza kuri Album ye yitwa Karuvari(Calvary)azashyira ahagaragara ku italiki 02 z’ukwa gatandatu 2019.

Yagize ati :”nasohoye indirimbo nshyashya yitwa” Uwo mwana”,ikaba ari indirimbo y’amajwi (audio),ubutumwa ifite burebana n’urukundo rwa Yesu.Iyi ndirimbo nshya ,izanasohoka kuri Album ndi gutegura nkazayishyira ahagaragara(Launch) ku wa 02 Kamena 2019″.

Umuhanzi Dany Mutabazi,uzakora Launch ya Album yitwa Calvary mu kwa Gatandatu italiki ya 02/2019

Umuhanzi danny Mutabazi ni umuririmbyi usengera muri ADEPR Kumukenke muri Paruwase ya Gasave.Usibye iyi ndirimbo ye nshyashya yitwa “Uwo mwana”,afite n’izindi ndirimbo zakunzwe cyane harimo nka Karuvari,Binkoze ku mutima, Ntiyasinziriye , Ntiwanyihakanye n’izindi.Izi zose ukaba wazisanga kuri Youtube.

Ku italiki ya 02 mu kwezi kwa gatandatu ino Album yitwa Karuvari(Calvary)izashyirirwa ahagaragara muri Hotel Dove iri ku Gisozi.Umuhanzi Dany Mutabazi akaba asaba abantu cyane cyane abakunzi b’indirimbo ze kuzaza kwifatanya nawe muri iyi Launch.

 

 

You may also like

Leave a Comment