Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Innocent Muvunyi ati:” Inspiration y’indirimbo” Sample” yavuye ku kiganiro umukozi w’Imana Patient arikumwe na JAYPOLLY, Danny vumbi, na Bruce Melody bagiranye .

Umuhanzi Innocent Muvunyi ati:” Inspiration y’indirimbo” Sample” yavuye ku kiganiro umukozi w’Imana Patient arikumwe na JAYPOLLY, Danny vumbi, na Bruce Melody bagiranye .

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Kuwa mbere taliki 30 Nzeli 2019 ,Umuhanzi nyarwanda Innocent Muvunyi uba mu gihugu cya Zambia  ari naho  akorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana,Yashyize ahagaraga indirimbo shya yise “Sample”

Iyi ndirimbo shya ya Innocent Muvunyi  na Producer Pacento usanzwe azwi cyane mugutunganya indirimbo zabahanzi nyarwanda banyuranye.

Sample n’ijambo ry’icyongereza ,Tugenekereje mu kinyarwanda ni nk’ikintu runaka cy’ifatiro kifashishwa mu guhagarari ibindi byinshi bitagarajwe.

Muri iyindirimbo “SAMPLE”Umuhanzi Innocent Muyunyi yashakaga kugaragaza ko kugirango Imana ikore ikeneye ko nawe ugiramo uruhare.

Insipiration yavuye ku kiganiro umukozi w’Imana Patient arikumwe na JAYPOLLY, Danny vumbi, na Bruce Melody aho batangaga urugero rw’ukuntu Yesu yahagije abantu ibihumbi bitanu, Icyo gihe yazaniwe Sample y’imigati 5 na amafi 2 …….

Icyo kiganiro Bakomeza bavuga umurongo dusanga muri Bibiliya rivuga riti:’’abafite bazongererwa naho udafite yamburwe nicyo yari afite ‘’

Nubwo wabonaga bishimye baganira batebya, Aho rero niho Bruce melody yaje kubaza ati ‘’Ese ufite iki ngo Imana ihereho?”(ati Sample yawe n’iyihe ngo Imana ikongerere?)

Aho rero niho Innocent Muvunyi ahera avuga ko  Indirimbo yashakaga kuvuga ko mu bihe byo guhangayika cyagwa mu gihe tubona hari ibyo tudafite dukeneye kubanza kwishakamo Sample (Sample hano buri wese yumve ko Sample ari ukwizera )

Mu mugambo agize iyi ndirimbo Innocent ahamya ko (Sample ayifite ) ati Kwizera Ndagufite .

N’indirimbo iri mundimi eshatu Ikinyarwanda,Icyongereza ndetse n’iki Bemba (ururimi rukoreshwa muri Zambia)

Indirimbo nayishyize mundimi eshatu kugirango abantu baba hano bakunda umuziki wanjye nabo bumve ubutumwa nashakaga kuvuga `

Iyi ibaye indirimbo ya kane “HE IS, NTACYO NZATINYA,NGWINO, NA SAMPLE yagiye hanze mukanya”

Umwaka utaha ndatega nya concert hano mu Rwanda ari naho nifuza kuzamurikira umuzingo  wa mbere wanjye ndimo nkora.

You may also like

Leave a Comment