Home Indirimbo Umuhanzi Innocent Tuyisenge ati:”Imana nyishimira ko itajya yita kuri kavukire y’umuntu cyangwa amateka ye”

Umuhanzi Innocent Tuyisenge ati:”Imana nyishimira ko itajya yita kuri kavukire y’umuntu cyangwa amateka ye”

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Innocent Tuyisenge yatangaje ko ashimira Imana kuba itajya yita kuri kavukire y’umuntu cyangwa kera he,  bituma umutima we wagukira kuyishimira.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ukwakira 2019,ni mu gihe uyu muhanzi ugaragara ko afite impano yo kuririmba koko amaze gushyira ahagaragara indirimbo zihimbaza Imana zigera kuri esheshatu z’amajwi(audio).

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,umuhanzi Tuyisenge innocent yavuze ko ashimira Imana kuko itajya yita ku mateka y’umuntu na kavukire ye cyangwa kera he.

Yagize ati :”Imana nyishimira ko itajya yita kuri kavukire y’umuntu ,amateka cyangwa se kera he ,nkayishimira ko ibi bintu tuba twarabibonye ku bw’ubuntu bwayo”.

“Umutima wanjye uhora wagukiye kuyishimira,kuyamamaza no kubwira abantu ko ari Imana itajya ibura uko igenza abantu.Iyo mbonye abantu bishimiye ibyo mbahaye ntabwo nikomanga ku gatuza ahubwo ntekereza uwabimpaye.Nta muntu wanyubaha nta n’umuntu wakumva amagambo yanjye ariko iyo umuntu ambwiye ngo felesitasiyo ndavuga ngo Mana ushimwe kuko ari wowe  uba muri njye bayihaye”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Innocent Tuyisenge  yakomeje agaragaza aho yifuza ko indirimbo ze zagera, aho avuga ko Imana imushoboje ubutumwa atanga bwagera kure bukarenga u Rwanda ndetse n’Afurika.

Ati: “nkuko ijambo ry’Imana ribivuga  ngo mugende mu mahanga yose ,numva mu ntumbero yanjye Imana inshoboje ubutumwa ntanga bwagera kure bukarenga U Rwanda ,bukarenga Afurika bukagera ku isi hose”.

“Ndabwira abakiriye Yesu ngo bakomeze icyo bafite hatagira ucyibaka ,abataramwakira nabashishikariza kwakira Kirisito nk’umwami n’umukiza kuko muri Yesu harimo ubuzima bushya,harimo amahoro abantu bataguha”.

Umuhanzi Innocent Tuyisenge yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2000 aririmba muri korari zo ku midugudu.Ubu akaba afite umushinga wo gukora izindi  ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana.

You may also like

Leave a Comment