Home Indirimbo Umuhanzi Isiraheli Mbonyi ashyize ahagaragara ibikorwa bye by’umwaka wa 2019.

Umuhanzi Isiraheli Mbonyi ashyize ahagaragara ibikorwa bye by’umwaka wa 2019.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi  w’indirimbo zahimbiwe Imana Isiraheli Mbonyi yatangaje ibikorwa bye bya muzika  yiteguye gushyira ahagaragara mu muri uyu mwaka wa 2019 mu gihe aribwo ugitangira .

Mu kiganiro  yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com muri iki gitondo cyo kuwa  gatanu taliki 4 Mutarama 2019 Umuhanzi Isiraheli Mbonyi yavuze ku gikorwa cyo gushyira ahagaragara Umuzingo w’indirimbo ze (Album).

Yagize ati :”uyu mwaka mfite umuzingo w’indirimbo mushya ngiye gusohora,gusa igihe cyo gutangaza izina ryawo ntikiragera,ariko indirimbo ya mbere iri muri iyi Album ,muri uku kwezi kwa mbere izajya ahagaragara”.

Uyu muhanzi  yanakomeje avuga ko mu bikorwa byose yakoze umwaka ushize Imana yagiye Imufasha kandi ko burya  gusenga ari urufunguzo rwa byose ku muntu ukorera Imana.

Ati :” umwaka ushize nagize ibikorwa byinshi bitandukanye mu murimo w’Imana ariko Imana yagiye imfasha,gusa gusenga nirwo rufunguzo rwa byose ku muntu ukorera Imana”.

Umuhanzi w’Indirimbo zahimbiwe Imana Isiraheli Mbonyi yatangiye kuririmba akiri muto ,gusa akaba ari n’umukirisito usengera mu itorero rya Restauration Church.Akaba yaramenyekanye ku ndirimbo yitwa Ibihe,Hari ubuzima ,Mubabarirane n’izindi.

 

 

You may also like

Leave a Comment