Home Indirimbo Umuhanzi Jado Sinza ati :”Sindi mu bahanzi badasenga”(soma birambuye)

Umuhanzi Jado Sinza ati :”Sindi mu bahanzi badasenga”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Jado Sinza uzwi cyane mu ndirimbo”Nabaho” yatangaje ko atari mu bahanzi badasenga ahubwo ko ahora yitoza gusenga kurusha uko asanzwe asenga buri gihe uko abishobojwe.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru talikiya 17 Werurwe 2019,ni mu gihe kandi hariho abahanzi bamwe bivugwa ko badakunze kwitabira gahunda z’amasengesho ariko ntibibabuze kwitwara nk’ abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Mu kiganiro umuhanzi Jado Sinza yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano .com,yasobanuye neza agaciro aha gusenga mu mwuga we w’ubuhanzi ,aho yanavuze ko we atabarizwa mu bahanzi badasenga.

Yagize ati :”sindi mu bahanzi badasenga,mpora buri gihe nitoza gusenga biruta uko nasengaga ndetse buri munsi mbikora uko nshobojwe n’Imana.Nababwira ngo si ibintu byiza,abahanzi nibashake Imana kuko ibyo dutanga niyo igomba kubiduha,nitutayegera rero ni ikibazo”.

Uyu muhanzi yanakomeje avuga ku kintu kimunezeza mu buzima bwe bwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana,anakomoza ku bikorwa bishyashya abikiye abakunzi be harimo n’indirimbo nshya azasohora muri iki cyumweru.

Ati :”ikinezeza ni uko mbikora mbikunze kandi mba ndi gukorera Imana, ikindi Kubaho mu buzima buramya Imana ni umunezero.Ndi gukomeza gukora kuri Album yanjye ya kabiri, gusa muri iki cyumweru ndabaha indirimbo nshyashya yitwa “Ndategereje” ,bitarenze kuwa gatatu izaba yabonetse”.

Umuhanzi Jado Sinza asengera mu itorero rya ADEPR Gasave ku mudugudu wa Kumukenke .Akaba yaramaze gusohora Album ye ya mbere yitwa “Nabaho ” y’indirimbo z’amajwi,ubu akaba ari gukora indi Album ya kabiri.

You may also like

Leave a Comment