Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Jado Sinza ati:”nari ndimo nsoma amagambo kuri Kristo y’uburyo yicishije bugufi numva aramfashije”(soma birambuye)

Umuhanzi Jado Sinza ati:”nari ndimo nsoma amagambo kuri Kristo y’uburyo yicishije bugufi numva aramfashije”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Jado Sinza yatangaje ko yari arimo gusoma amagambo kuri Kristo Yesu y’uburyo yicishije bugufi maze yumva arafashijwe bituma ahita ahimba indirimbo yitwa “Ntayindi Mana”.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Kanama 2019,akaba ari no mu gihe uyu muhanzi afite amavugabutumwa atandukanye mu ndirimbo ariko kandi anitegura  igitaramo azakora mu kwezi kw’Ugushingo.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,Umuhanzi Jado Sinza yasobanuye aho guhimba indirimbo ye nshya byaturutse aboneraho no gusobanura ubutumwa yashakaga guha abantu muri iyo ndirimbo.

Yagize ati:”indirimbo yitwa ‘Ntayindi Mana’,igitekerezo cyayo cyaje igihe nari ndimo nsoma amagambo kuri Yesu Kristo,uburyo yicishije bugufi akaganduka numva aramfashije cyane mpitamo gukora iyi indirimbo nshaka kubwira abantu ko Yesu ari we gakiza kacu”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana Jado Sinza yanavuze impamvu indirimbo aririmba ziba zifite amavuta n’aho ayo amavuta aba mu ndirimbo ze aturuka.

Ati:”ntekereza ko ibyo nkora ari byabindi Pawulo yavuze ngo ubu sinjye uriho ahubwo ni Kristo uri muri njye,nabambanywe nawe kandi nzukana nawe,rero ntekereza ko atari njye ukora ahubwo ari Kristo uri muri njye.

Jado Sinza ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ye izwi cyane ku izina rya “Nabaho sindabona umuntu umeze nka Yesu”.Ubu akaba ari kwita kuri Album ari gukora y’amashusho.

 

You may also like

Leave a Comment