Home Mu Mahanga Umuhanzi Kanye West aratangaza ko namara gusohora filime ye atazongera kuririmba indirimbo zitari izo guhimbaza Imana

Umuhanzi Kanye West aratangaza ko namara gusohora filime ye atazongera kuririmba indirimbo zitari izo guhimbaza Imana

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ku italiki 25 z’ukwezi kw’Ukwakira 2019 nibwo umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rap Kanye West nibwo azasohora filime yitwa Yesu ni umwami”Jesus is King” izaba yitiranwa na Alubumu ye y’indirimbo aherutse gusohora mu kwezi gushize.

Iyo filime izerekanwa mu materaniro y’umuziki yo ku cyumweru, umugabo w’umugore w’icyamamare Kim Kardashian amaze amezi icyenda ategura.

Ikinyamakuru cya Evangeliques.info kivuga ko umuhanzi Kanye West atazongera gukora muzika isanzwe itari iy’Imana kuva uwo munsi, gusa ko azaririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa.

Umuhanzi w’umunyamerika Kanye West umuhamagaro we kuri Kristo ntago ari uw’uyu munsi kuko amaze kurokoka impanuka yo mu mwaka wa 2002,uyu muraperi uhembwa akayabo k’amafaranga ku isi yakunze kujya yishingikiriza kuri Kristo,aho yagiye anamutura indirimbo.

Abakiristo bamwe bagiye batavuga rumwe n’uyu muhanzi aho biyumvishaga ko Kanye West ari gukoresha izina rya Yesu kugirango akururire abantu kumva ibihangano bye mu rwego rwo kugirango bicuruzwe cyane.

You may also like

Leave a Comment