Home Indirimbo Umuhanzi Colombus arahamya ko ubuhanzi bw’indirimbo zahimbiwe Imana butatunga umuntu

Umuhanzi Colombus arahamya ko ubuhanzi bw’indirimbo zahimbiwe Imana butatunga umuntu

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi Colombus wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Naganze aratangaza ko ubuhanzi bw’indirimbo zahimbiwe Imana butatunga umuntu mu buzima bwe bwa buri gihe ahubwo ko umuhanzi akwiye kubeshwaho no kwizera.

Ibyo yabitangaje nyuma yuko ahabwa igihembo cya Groove award cy’uyu mwaka wa 2018 cyahawe umuhanzi wa Afro-Pop song mu ndirimbo zahimbiwe Imana biturutse ku ndirimbo ye  yitwa Naganze.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com yavuze ko urebesheje amaso udashobora kubona aho ibyatunga umuhanzi w’Indirimbo zahimbiwe Imana zaturuka.

Yabitangaje agira ati : “Urebesheje amaso umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana ntiwabona aho ibimutunga byaturuka ariko nanone ntitugendera kuri ibyo ahubwo tubeshwaho no kwizera”.

Yakomeje ashimangira ko umukozi wakoze akwiye guhembwa  kandi ntago wakorera sobuja ngo byanze bikunze abure kuba yaguhemba kandi wakoze.

Ati :”Nta mukozi ukorera shebuja ubura igihembo ,akaba ari nacyo gituma ntatatira umuziki uhimbaza Imana kandi mbayeho kuko Imana intungiye muri byo”.

Umuhanzi Colombus uririmba mu njyana ya Afro-Pop song ,indirimbo ye yitwa Naganze yahawe igihembo muri Groove awards 2018 ,akaba rero abona ari ibintu byiza cyane kuba abaye imfura mu gutwara igikombe mu kiciro gishya cy’iyi njyana.

Indirimbo ze zamenyekanye harimo iyitwa Naganze yanahawe n’igihembo,Ndidegembya,Mfashe ukuboko nizindi,gusa ngo akaba yifuza gusohora Album umwaka utaha wa 2019.

 

 

You may also like

Leave a Comment