Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi “Nkomezi Prosper” ageneye ubutumwa bukomeye Israel Mbonyi na Serge , atubwira uko yitwara mu bantu benshi,

Umuhanzi “Nkomezi Prosper” ageneye ubutumwa bukomeye Israel Mbonyi na Serge , atubwira uko yitwara mu bantu benshi,

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Kubanzwi  na benshi ntabwo bikuraho ko ngomba kuba inshuti y’abantu, ngo bitume ngira ikibazo cyo kunyura ahantu runaka kuburyo byambuza gutega Bus, Mbonye amafranga ya moto ndayitega  cyangwa nka tega Bus , ntabwo bingora guhura n’abakunzi banjye .

Yego  nyitangira byarangoraga,  mu gihe nasohoraga  indirimbo ya mbere byarangoye kubibamo kuko buri wese yaramamagaraga ,ariko ubu nta kibazo ndamenyereye  . Abantu nibo ngomba kuririmbira rero ntabwo najya kure yabo.

Mu kiganiro Nkomezi yagiranye n’ikinyamakuru isezerano .com uyu munsi taliki 11 Werurwe 2020, yakomeje atangaza ko mu itorero abarizwamo akora umurimo wo kuramya no guhimbaza, ndetse iyo ari ngombwa acuranga .

Nkomezi mu magambo ye ati “ hari kandi ubutumwa mfite ku umutima wanjye  nifuza guha abantu ndashishikariza abantu cyane gukunda Imana , dukore dushake ubwami bw’Imana.

Mu igihe yarabajijwe  mu gihe yari ataratangira umuziki niba yarigeze atekereza ko yazaba umuntu wicyamamare gutya? Mu magambo ye yagize ati “Ntabwo natekerezaga ko nshobora kuba mu rwego nkuru Imana ingejejemo, kuko numvaga bidashoboka , mu gihe nasohoraga  indirimbo ya mbere igakundwa n’abantu cyane  byaranshimishije bikomeye .

Mu itorero ryanjye nkora umurimo wo kuramya no guhimbaza, ndetse iyo ari ngombwa ndacuranga .

Ubutumwa mfite ku umutima ndashishikariza abantu cyane gukunda Imana , dukore dushake ubwami bw’Imana. Mu 2014 ngiye gutangira ku ririmba  nahoraga mbwira Imana  ese birashoboka ko nakora ibintu bivuye murinjye abantu bakakumbonamo ? Gusa nkumva bidashoboka nkibaza nti byacahe ! Ariko nahise mbona ko ari ibintu by’Imana , mbona abantu bakiriye indirimbo  bikomeye .

Uyu muramyi yakomeje atangaza ko  hari ubutumwa bwihariye bwo guha Israel Mbonyi na Serge Iyamuremye  ko ikintu kiri k’ umutima we ko yifuza kubabwira ko akunda ibihangano byabo , kandi Imana ikomeze ibagure  , bagere nahandi bataragera. Mubyishimo bye ati “ ndi umufana wabo cyane “

Ikintu nigira kuri Israel Mbonye na Serge ni abaramyi beza ,bandika indirimbo nziza , nkunda indirimbo zabo . Nkunda ukuntu bategura ibikorwa byabo neza  , kuko ibintu byabo usanga biri ku umurongo cyane .

Muri iki kiganiro twagiranye Nkomezi akaba yagarutse  cyane ku igitaramo yakoreye muri Campus y’I Butare  ari kumwe na Israel Mbonyi na Serge Iyamuremye .

Ati “natunguwe cyane n’ukuntu I Huye banyakiriye kuko numvaga batazi indirimbo zanjye ,barishimye baririmbanye natwe  byarandenze .

Nkomezi  Prosper bigaragara ko yigaruriye imitima ya benshi cyane , kuko igitaramo yatumiwemo abantu bafatanya nawe kuramya mu buryo bukomeye.

Uyu mwanditsi mwiza umuririmbyi mwiza yatangiye ibikorwa bye bya muzika mu mwaka wa 2014 , atangirira ku ndirimbo yakoze ku imitima ya benshi .

Ubu akama ari kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri izaba igizwe n’indirimbo  zikozwe mu buryo bw’ amajwi (audio) ndetse n’amashusho  ( video).

 

 

You may also like

Leave a Comment