Home Indirimbo Umuhanzi Rugwiro Celestin asobanuye inkomoko y’indirimbo ye yitwa “Tegera akazaza ejo”(soma birambuye)

Umuhanzi Rugwiro Celestin asobanuye inkomoko y’indirimbo ye yitwa “Tegera akazaza ejo”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Rugwiro celestin akaba anamaze gushyira ahagaragara indirimbo zigera kuri 30 asobanuye inkomoko y’indirimbo ye yitwa “Tegera akazaza ejo”,iri kuri Album ye y’amashusho .

Ibi abisobanuye mu gihe iyi ndirimbo izina ryayo “Tegera akazaza ejo” utapfa guhita wumva ko ari izina ry’indirimbo ihimbaza Imana ,ariko nyamara ifite ubutumwa bwiza ishaka kugeza ku bantu batandukanye.

Mu kiganiro uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com kuri uyu wa gatanu taliki 15 Gashyantare,yibanze ku busobanuro bw’iyi ndirimbo ,maze anavuga n’inkomoko yayo.

Yagize ati :”mpimba iyi ndirimbo  nashingiye ku mibereho yacu y’abantu,uburyo umuntu abana  na mugenzi we nsanga iby’isi ari gatebe gatoki,ushobora kuba uri hejuru uyu munsi ejo ukajya hasi ,waba hasi ajo ugatera imbere,niyo mpamvu nashakaga kubwira abantu ko bakwiye gutegera akazaza ejo”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Rugwiro Celestin.

 

“Nasanishije ino ndirimbo n’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana nifashisha ingero zo muri bibiliya z’abantu bategeye akazaza ejo cyane cyane mu nyikirizo (corus) .Gusa ubutumwa burimo ntago bugenewe abakirisito gusa” .

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Rugwiro Celestin  asengera mu itorero rya ADEPR Rwimbogo.Mu ndirimbo ze zigera kuri 30 harimo nka Tegera akazaza ejo, Nzahorangushima n’izindi.

You may also like

Leave a Comment