Home Indirimbo Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bosco Nshuti afite indirimbo nshyashya ashobora gutangaza(soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bosco Nshuti afite indirimbo nshyashya ashobora gutangaza(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bosco Nshuti aratangaza ko afite indirimbo nshyashya ashobora gutangariza  abanyarwanda muri ino minsi mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Ibi Umuhanzi Bosco Nshuti abitangaje kuri uyu wa gatanu taliki 08 Gashyantare 2019,ni mu gihe usanga abahanzi batandukanye baba bafite ibikorwa bijyanye n’umwuga wabo wa muzika bazakora mu gihe cy’umwaka wose.

Aganiraga n’umunyamakuru w’Isezerano.com,umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bosco Nshuti yasobanuye neza ibijyanye n’ibikorwa bye by’uyu mwaka wa 2019,anakomoza ku ndirimbo nshyashya agiye gusohora.

Yagize ati :”nta kidasanzwe muri uyu mwaka ,usibye kwitabira ubutumire bagiye bantumiramo,gusa ariko mfite n’indirimbo nshyashya nshobora gutangaza muri ino minsi,iyo ndirimbo sindayibonera izina ariko icyingenzi ni uko mu minsi mike muraba muyibonye”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bosco nshuti yakomeje anavuga ku byerekeranye n’igitaramo (concert) bishoboka ko  yazakora  muri uyu mwaka wa 2019.

Ati :”Birashoboka ko nakora na konseri muri uyu mwaka ariko burya konseri aba ari ikintu kinini cyane ku buryo bisaba ko  umuntu abitegura yitonze”.

Umuhanzi Bosco Nshuti usengera mu itorero rya ADEPR, kugeza ubu amaze kugira indirimbo yasohoye zigera kuri 15,izigera kuri 13 zikaba ziri kuri Album imwe.Uyu muhanzi kandi akaba yaraje mu bahanzi b’abagabo bahawe igihembo cya Groove awards 2018.

You may also like

Leave a Comment