Home Ibitaramo Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana agize icyo atangaza ku gitaramo azakora cya Easter Celebration 2019 (Soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana agize icyo atangaza ku gitaramo azakora cya Easter Celebration 2019 (Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi  uzwi cyane  mu ndirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana aravuga ko igitaramo akunda gukora ngarukamwaka  cyitwa “Easter Celebration”,icy’uyu mwaka  kizaba mu kwezi kwa  kane.

Iki gitaramo gitegurwa buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yesu wabambwe ariko ku munsi wa gatatu akazuka,Bibiliya ikaba ivuga ko ubu yicaye mu ijuru iburyo bw’Imana Data ihoraho.

Mu kiganiro umuhanzi Patient Bizimana agiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com kuri uyu wa gatatu ,atangaje igihe kizabera,anavuga n’igihe abantu bazamenyera amakuru menshi kuri iki gitaramo cya Easter celebration.

Yagize ati :”Igitaramo cya Easter Celebration  cy’uyu mwaka wa 2019,kizaba ku italiki ya 21 Mata .Naho amakuru yose ajyanye n’iki gitaramo azamenyekana neza ku italiki ya 15 Gashyantare z’uyu mwaka.Gusa mfite n’ibindi bikorwa byinshi muri uyu mwaka kandi nabyo nzatangaza icyo gihe”.

Mu 2015 nibwo umuhanzi  Patient Bizimana yatangiye gukora igitaramo cya  Easter Celebration,anashyigikirwa n’abahanzi  batandukanye barimo Simon Kabera, Uwimana Aimé, Diana Kamugisha n’abandi.

Mu 2016 yatumiye Umunyafurika y’Epfo, Pastor Solly Mahlangu waririmbye indirimbo “Wa Hamba Nathi” ikoreshwa mu nsengero nyinshi mu gihugu cy’u Rwanda mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana.

 

You may also like

Leave a Comment