Home Ubuzima bw'Abahanzi Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Thatien Titus agaragaje ko biterwa n’intego kubona amafaranga cyangwa ntuyabone muri uyu mwuga(Soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Thatien Titus agaragaje ko biterwa n’intego kubona amafaranga cyangwa ntuyabone muri uyu mwuga(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Thatien Titus wamenyekanye cyane mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana, yagaragaje ko kubona inyungu y’amafaranga cyangwa ntuyibone biterwa n’intego winjiranye muri uyu murimo w’ubuhanzi.

Titus usanzwe ari umukiristu wo mu itorero ry’ADEPR mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru cy’Isezerano.com ,yavuze ko kubona inyungu y’amafaranga cyangwa kutayibona biterwa n’intego uba ufite muri ubu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana.

Yagize ati:”Biterwa n’intego,iyo waje ushaka amafaranga ubwo niyo uba ukeneye naho iyo ari ivugabutumwa ushobora kuyabona cyangwa ntuyabone.Bishoboka ko ushobora kuvuga ko kubera wagiye muri studio ugomba no kubona inyungu”.

“Hari ubikora nk’akazi avuga ati narashoye ngomba kunguka ,ariko hari nababikora nk’umurimo w’Imana bavuga bati ninyabona nzashima Imana ariko nintayabona nzakomeza nkore”.

Umuhanzi Thatien Titus yize amashuri yisumbuye i Kibogora,akaba yaratangiye kuririmba  mu mwaka wa 2005 ,asohora indirimbo ze bwa mbere zivuye muri studio mu mwaka wa 2011.

Ubu Thacien Titus uyu mwaka wa 2019 akaba azashyira hanze umuzingo w’indirimbo(Album) we wa gatatu witwa Ntituzayoba,ugizwe n’indirimbo nka Nshyigikira,Ntituzayoba,Biraruta mbere n’izindi. Gusa nubwo Titus ari umuhanzi  ariko akora n’umuga w’ubucuruzi.

Thatien Titus

 

 

You may also like

1 comment

Kanezero Photography January 7, 2019 - 9:34 pm

Muraho neza. nge ntekerezako Umuhanzi atagakwiye kubyita gushaka Amafaranga kk niba umuntu yakoze agomba kugira icyakuramo nawe numuntu knd agomba kubaho neza ibyobyose bisaba Amafaranga .
ariko nanone ntibibe business kuko ntaho yaba ataniye na nabahanzi baririmba indirimbo zaririmbiwe isi.

Reply

Leave a Comment