Home Ibitaramo Umuhanzi w’umurapeli Eli Max Kagoma k’Imana yateguye igitaramo gishyushye muri uyu mwaka wa 2019

Umuhanzi w’umurapeli Eli Max Kagoma k’Imana yateguye igitaramo gishyushye muri uyu mwaka wa 2019

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Umuhanzi Eli Max Kagoma k’Imana uririmba indirimbo zahimbiwe Imana mu njyana ya Hip hope yateguye igitaramo azamurikamo Album ye Izaba yitwa Nzaho yankuye Volume ya mbere,azashyira ahabona ku italiki ya 17/03/2019.

Ibi yabitangaje  kuri uyu wa kane mu gihe habura iminsi ine gusa ngo twinjire mu mwaka wa 2019,anasobanura ku mugaragaro impamvu ikomeye y’iki gitaramo agiye gukora.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’isezerano.com,umuhanzi w’umurapeli mu ndirimbo zahimbiwe Imana Eli Max Kagoma k’Imana  yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo agiye gukora muri 2019.

Yagize ati :”Ndimo ndategura igitaramo cyo kumurika umuzingo wanjye wa mbere w’indirimbo (Album) uzaba witwa Nzaho yankuye ,ibi bizatuma ngaragaza umusaruro w’ibyo nagiye nkora kuva namenya Kirisito”.

Uyu murapeli yakomeje yibanda cyane ku ntego ye ituma azashyira ahagaragara ino Album ye ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka tugiye gutangira wa 2019 mu kwezi kwa gatatu.

Ati :”Intego ziki gitaramo zizaba zishingiye cyane cyane ku kugaragaza ibyiringiro byanjye,nkashyira ahagaragara ibiri muri njye binyuze mu buhanzi,ibi bikazatuma nibwira n’abantu nkanabiyegereza”.

Umuhanzi Eli Max Kagoma k’Imana yatangiye kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana mu mwaka wa 2014,akaba yaramenyekanye mu ndirimbo Nzaho yankuye,Sinzavayo,Hagarara neza,Isoko n’izindi.

Gusa uyu muhanzi muri uyu mwaka tugiye kurangiza wa 2018 yabaye nominé muri groove awards,akaba anasengera mu itorero ry’ababatisita mu rwanda risengera ku Kacyiru.

Umurapeli Eli Max n’umukecuru we wamureze.

 

 

 

You may also like

1 comment

François December 28, 2018 - 9:09 pm

Keep it up

Reply

Leave a Comment