Home Amakuru y'ibanze Umuhanzikazi Liza Kamikazi ati:”umwana w’umukobwa w’umukiristo akwiye kugendera mu ijambo ry’Imana”(soma birambuye)

Umuhanzikazi Liza Kamikazi ati:”umwana w’umukobwa w’umukiristo akwiye kugendera mu ijambo ry’Imana”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi  w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Liza Kamikazi yatangaje ko umwana w’umukobwa yaba umuhanzi cyangwa umukiristo akwiye kugendera mu ijambo ry’Imana.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Nzeri 2019,akaba ari mu gihe uyu muhanzikazi wahoze aririmba indirimbo zisanzwe ,ari gukora ku mushinga (project) w’album ye y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana .

Aganira n’ikinyamakuru cya Isezerano.com,yavuze icyo muzika yo kuramya no guhimbaza Imana isobanuye ku muhanzi uyiririmba ndetse n’icyo imariye abayumva aho avuga ko ari inzira yo kubegereza Imana.

Yagize ati:”Kubakora muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mbifata nk’umuhamagaro Imana iba yaraguhaye kugirango ukore uwo murimo,hanyuma kubawumva  ni uburyo bwo kwegerana n’Imana ikaba n’inzira yo gufasha abantu gusabana n’Imana”.

“Uretse kuba abantu basabana n’Imana cyangwa bakegerana nayo bitewe na muzika iramya Imana, ni n’uburyo Imana ishobora kunyuramo igahesha ibyiringiro abantu babitakaje.Nanjye ubwanjye muzika ihimbaza Imana nagiye nyumva nkumva insubijemo ibyiringiro ,byumvikane ko n’abandi ari uko”.

Umuhanzikazi Liza Kamikazi yakomeje agira inama abakobwa b’abakiristo uburyo bakwiye kwitwara,aho avuga ko bakwiye kugendera mu ijambo ry’Imana nkuko Imana ariko ibibifuzaho.

Ati:”Ijambo ry’Imana rirasobanutse,si umwana w’umukobwa gusa kuko hari ibyo Imana idusaba gukora,yaba umuhanzi cyangwa umukobwa w’umukiristo akwiriye kugendera mu ijambo ry’Imana,akagenda nkuko Imana ibitwifuzaho,bitavuze ko umuntu ahinduka intungane kuko twamabaye umubiri,ariko wanakosa ukamenya ko wakosheje ugasaba imbabazi,ukaba hafi y’Imana urangwa n’ingeso nziza”.

Umuhanzikazi Liza Kamikazi  usengera mu itorero rya New Life Bible Church ni umuhanzi wahoze aririmba indirimbo zisanzwe nyuma aza kubireka atangira kuririmba indirimbo ziramya Imana.Ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshatu zirimo “Ndaje Data,indirimbo nshya na Pale”.

 

You may also like

Leave a Comment